Urukiko Rwategetse Ko Abayoboraga Gereza Ya Mageragere Bakomeza Gufungwa

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, ruheruka gutegeka ko abahoze ari abayobozi ba Gereza ya Mageragere bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Abafunzwe ni CSP Innocent Kayumba wari umuyobozi wa gereza, SP Eric Ntakirutimana wari umwungirije na Ephraim Mutamaniwa wari ushinzwe iperereza kuri gereza.

Kayumba na Ntakirutimana baregwa ibyaha byo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo no kwiyitirira umwirondoro, ibyaha bashinjwa ko bakoze ari abayobozi ba Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

Mutamaniwa we akurikiranyweho impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba n‘icyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo.

- Advertisement -

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kane rwashimangiye ko bakomeza gufungwa mu gihe hagikusanywa ibimenyetso ku byaha baregwa. Bafungiwe muri Gereza ya Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Bri bajuriye basaba kurekurwa bakaburana bari hanze, ariko Ubushinjacyaha bugaragaza impungenge ko bashobora gutoroka cyangwa bakabangamira iperereza, cyane ko hari ibimenyetso bigikusanywa.

Ubushinjacyaha burega CSP Kayumba muri Nzeri umwaka ushize yifashishije umufungwa witwa Amani Olivier uzwiho kugira ubumenyi mu ikoranabuhanga, amusaba kumufasha kwiba amafaranga ku ikarita ya visa y’uwitwa Ayman Muhamed ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, wari ufungiwe muri gereza ya Nyarugenge.

Mohamed ngo yari asanzwe yifashisha iyo karita ye mu kugura imiti n’ibiribwa, ubundi akayisigira Bugingo Eugène wo mu ishami rishinzwe imibereho myiza muri Gereza ya Nyarugenge.

Ngo yaherukaga kuyikoresha ku wa 18 Kanama 2020, itangira kwibirwaho ayo mafaranga muri Nzeri 2020.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Kayumba yategetse Bugingo kumuha ya karita, ayishyira Amani ngo amufashe kubikuzaho amafaranga.

Amani ngo yamubwiye ko kuyabikuza bidashoboka, ko icyashoboka ari ukuyiguraho ibintu bitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Icyo gihe Kayumba n’abo bareganwa ngo baguze ibintu bifite agaciro karenga miliyoni 9 Frw, bakoresheje ikarita y’umufungwa kandi atabizi.

Abaguze ibyo bintu ngo bakoresheje telefoni ya Gashema Faustin ufungiye muri iyo gereza, bigafatwa nko kuyobya uburari kuko sim card bakorehaga zari iz’abafungwa zabikwaga na Mutamaniwa Ephraim.

Muri ayo mafaranga ngo hagurwagamo ibintu birimo telefoni ya SAMSUNG S8 n’ibindi bintu bitandukanye bigizwe n’ibyo kunywa birimo inzoga.

Byose ngo byashyikirizwaga Kayumba.

Abaregwa bose bahakanye ibyaha bashinjwa, bavuga ko nta bumenyi bw’ikoranabuhanga bafite bwageze aho biba amafaranga ari ku ikarita ya banki.

Bivuze ko abaregwa bazakomeza gufungwa mu gihe bategereje kuburana mu mizi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version