Magufuli Agiye Gusezerwaho Mu Muhango Uzamara Iminsi Itanu

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yatangaje ko uwahoze ayobora icyo gihugu John Pombe Magufuli agiye gusezerwaho, abaturage bakazahabwa umwanya wo kumwunamira mbere yo gushyingurwa iwabo ku ivuko.

Nyuma yo kurahirira kuyobora icyo gihugu muri manda izarangira mu 2025, kuri uyu wa Gatanu Perezida Suluhu yahise atangaza ko Magufuli azashyingurwa iwabo ku ivuko ahitwa Chato mu gace ka Geita, ku wa Kane tariki 25 Werurwe 2020.

Yavuze ko azasezerwaho mu muhango uzamara iminsi itanu, guhera kuri uyu wa Gatandatu ubwo umurambo wa Magufuli azakurwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gisirikare bya Lugalo, kugeza ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha.

Perezida Suluhu yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu Magufuli azasomerwa Misa yo kumusezera muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero mu gaceka Oyster Bay, mu murwa mukuru Dar es Salaam.

- Advertisement -

Yakomeje ati “Nyuma ya misa, umubiri wa perezida Magufuli twakundaga uzajyanwa muri Uhuru Stadium mu karere ka Temeke, aho abayobozi mu nzego za leta bazamusezeraho bwa nyuma.”

Ku Cyumweru tariki 21 Werurwe, abatuye Umujyi wa Dar es Salaam bazabasha kumusezeraho muri Uhuru Stadium. Umubiri uzahita ujyanwa mu mujyi wa Dodoma, aho abaturage baho nabo bazabasha kumusezeraho.

Yakomeje ati “Ku wa Mbere tariki 22 Werurwe, abaturage ba Dodoma bazakomeza kumusezeraho mbere y’uko umurambo we werekezwa i Mwanza.”

Yahise yongeraho ko ku wa Mbere uzaba ari umunsi w’ikiruhuko mu gihugu hose.

Abaturage ba Mwanza bazasezera ku mubiri wa Magufuli ku wa Kabiri tariki 23 Werurwe, mbere y’uko werekezwa i Chato ku ivuko rye ku wa Gatatu.

Perezida Suluhu yakomeje ati “Umuryango wa Magufuli n’abaturage ba Chato n’abo mu bice byegeranye bazamwunamira banasezere ku muyobozi bakundaga ku wa 24 Werurwe.”

Biteganyijwe ko Magufuli azasomerwa misa yo kumusezeraho ku wa Kane tariki 25 Werurwe muri kiliziya ya Chato, ari na wo munsi azashyingurwaho.

Ku wa Kane na wo wagizwe umunsi w’ikiruhuko muri Tanzania.

Perezida Suluhu yakomeje ati “Ibi bigamije guha umwanya Abanyatanzaniya bose ngo babashe kunamira no kugira uruhare mu muhango wo gusezera kuri Dr Magufuli wahoze ari perezida bakundaga,”

Hahise hashyirwaho ibitabo byo kwandikamo ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa Magufuli.

Byashyizwe ahantu hatandukanye harimo Karimjee Jivanjee Hall, kuri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga i Dar es Salaam, Nyerere Square i Dodoma no ku biro by’umuyobozi w’akarere i Chato.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania Major General Charles Karamba ni umwe mu bamaze gutanga ubutumwa bwabo.

Perezida Suluhu yatangaje ko kunamira Magufuli bizamara iminsi 21.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version