Bagiye Muri Mali Bitwa Abatabazi, Bahavuye Bitwa Ibigwari

Nyuma y’imyaka icyenda ingabo z’u Bufaransa ziri muri Mali, kuri uyu wa Mbere iza nyuma zazinze utwangushye zirahava. Abafaransa bakuye ikimwaro muri Mali kubera ko ibyihebe by’Aba Touareg bavugaga ko bagiye guhashya bigihari kandi batashye badakunzwe n’abaturage.

Mu mwaka wa 2014 nibwo abasirikare ba mbere b’Abafaransa bageze i Bamako muri Mali bagiye kwirukana abarwanyi bari bamaze kugariza ubutegetsi bwari ho icyo gihe.

Perezida w’u Bufaransa icyo gihe yari François Hollande.

Yagiye gusura Mali ari kumwe n’umugaba w’ingabo z’u Bufaransa, abwira abasirikare be ko bagiye muri kiriya gihugu gutuma gitekana.

- Advertisement -

Ntawamenya niba mbere y’uko abasirikare ba kiriya gihugu bafata indege za rutura za gisirikare ngo bajye muri Mali barabanje kubyigaho neza.

Mali iruta u Bufaransa inshuro ebyiri n’igice.

Mu gihe u Bufaransa bufite ubuso bwa Kilometero kare 551,500, Mali yo ifite ubuso bwa Kilometero kare 1,240,192.

Ibice bari bafitemo ibirindiro

Mu gihe isi yose yari irimo yizihiza ijyanwa mu ijuru rya Nyina wa Jambo, abasirikare ba nyuma b’u Bufaransa bo barimo basohoka muri Mali, binjira muri Niger.

Abaturage ba Mali bari babahaye amasaha 72 ngo babe babaviriye ku butaka.

Ni uburenganzira bw’abenegihugu ko babwira abanyamahanga ko babavira ku butaka.

Ni uko byagenze!

Babahambirije riva gusa amahirwe yabo ( Abafaransa) ni uko bari bifitiye impamba.

Ku ruhande rw’u Bufaransa, abagaba b’ingabo zabo bo bavuga ko batavanye ipfunwe muri Mali ahubwo ngo bimuye ibirindiro babijyana i Niamey muri Niger.

Mu gihe abasirikare b’u Bufaransa  bamburiwe ijabo n’ijambo muri  Mali kandi baragiye yo biyita abatabazi, muri Burkina Faso no muri Tchad ho barahaganje.

Mbere yo guhambira ibyabo bakava muri Mali, abasirikare b’u Bufaransa bari baraburiwe kenshi.

Mu mezi atandatu ashize, ingabo z’u Bufaransa zashoboye kuvana muri Mali ibisanduku binini( containers) 4000 birimo ibikoresho n’ibimodoka by’intambara birenga 1000.

Abasirikare bahambiriye ibyabo bajya muri Niger

Ibi kandi niko byagendanaga n’uko abasirikare nabo bavanwaga mu birindiro byo muri Mali bigakorwa gahoro gahoro ariko nanone hatabeymo gutinda cyane k’uburyo byari buhe urwaho abarwanyi b’aba Touareg rwo kurasa kuri ziriya ngabo.

Abaturage ba Mali bamaze kubona ko ingabo z’u Bufaransa zizinze utwangushye, barabyishimiye bavuga ko kuba ziriya ngabo zigiye ari intsinzi kuri bo.

Ngo nta gihugu kizagira Mali ingaruzwamuheto.

Iyi ni intero buri muturage w’umwegihugu wese  avuga iyo abonye yipakuruye abashakaga kumugira imbata yabo.

Abaturage ba Afghanistan niko bavuze babonye ingabo z’Amerika zizinze utwazo zikabavira aho.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version