Bahaye Inteko Y’Abunzi Ruswa Ngo Irenganye Mushiki Wabo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari Emmanuel Ntwari yabwiye Taarifa ko hari umugabo na mushiki batawe muri yombi baha Abunzi ruswa ya Frw 7,000 ngo babafashe guhuguza mushiki wabo isambu. Bari basinye inyandikomvugo ko bazabongera andi Frw 30,000.

Bose uko ari ari batatu ni bene mugabumwe kandi batunzwe n’ubuhinzi.

Ababyeyi babo babahaye isambu nyuma abo babiri(umugabo w’imyaka 56 n’umugore w’imyaka 55) baza gusanga agasambu mushiki wabo nawe yari yarahawe bakwiye kukamuhuguza.

Gitifu Ntwari yabwiye Taarifa ati: “Umugabo ari kumwe na mushiki we, babiri barimo baraburana n’umuvandimwe wabo isambu, ariko nta kizere bari bafite cyo kumutsinda, bahitamo kwegera Abunzi ngo bazabibafashemo bamuhuguze isambu. Twakoranye n’inzego abo bombi bafatirwa mu cyuho kuko ntitwakwemera ko umuturage arengana.”

- Kwmamaza -

Avuga ko biyemeje kurwanya ruswa n’akarengane kandi buri wese mu baturage b’aho ayobora akabona ibimukwiye.

Asaba abaturage gukomeza kujya banga ruswa, buri wese agaharanira ko ibyo akwiye abihabwa bitabaye ngombwa ko ko abyishyurira.

Uhohotewe kandi ngo ajye agana ubuyobozi hakiri kare arenganurwe.

Abavugwa muri iki cyaha basanzwe batuye mu Murenge wa Gishari ariko iyo ruswa bagiye kuyitangira mu wundi murenge bituranye wa Mwulire.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version