Israel Ivuga Ko Yagabanyije Gaza Mo Ibice Bibiri

Kugeza ubu ngo hariho Gaza y’Amajyaruguru na Gaza y’Amajyepfo nk’uko Umuvugizi w’ingabo za Israel witwa Lt Col Jonathan Conricus abivuga.

Jonathan Conricus avuga ko ingabo z’igihugu cye zaciyemo kabiri Gaza nyuma kuyihinguranyamo, igice cy’Amajyaruguru kikaba ari cyo bivugwa ko kirimo abarwanyi ba Hamas benshi, mu gihe icy’Amajyepfo abaturage basabwa kuba ari cyo bahungiramo.

Gucamo Gaza kabiri ngo byahaye Israel uburyo bufatika bwo kurwana na Hamas mu buryo bweruye, abaturage batakiri muri iki gice cy’imirwano ikomeye.

Conricus asaba abatuye Gaza bose guhungira mu Majyepfo bakirinda kugerwaho n’ingaruka z’intambara ikomeye izarota mu Majyaruguru mu gihe kiri imbere.

- Advertisement -
Lt Col Jonathan Conricus

BBC ivuga ko igice Israel ivuga ko kirimo abarwanyi benshi ba Hamas cyamaze gushyirwa mu icuraburindi kubera ko nta mashanyarazi na murandasi biharangwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version