Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bahindura Nomero Ya Telefoni Yibwe Kugira Ngo Kuyishakisha Bizagorane
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Bahindura Nomero Ya Telefoni Yibwe Kugira Ngo Kuyishakisha Bizagorane

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 May 2022 8:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
best mobile repairing shops and service centres in mumbai
SHARE

Bamwe mu bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga babukoresha mu kwica amategeko ndetse no kusibanganya ibimenyetso byashingirwaho mu gushakisha telefoni zibwe. Bamwe mu babikora baherutse gufatwa na Polisi y’u Rwanda.

Bafashwe taliki 23, Gicurasi, 2022 bafatirwa muri Nyarugenge ahitwa Downtown ndetse na Nyabugongo.

Hafashwe abantu 12 basanganwa mudasobwa nyinshi ndetse na telefoni 29 zimwe barazihinduriye nomero zazo, izindi bakirwana nabyo.

Aba bantu biganjemo abakiri bato bafite ubuhanga bwo guhindura nimero ziranga telefone yibwe zizwi nka IMEI ( International Mobile Equipment Identity).

Iyo iki kirango gihindutse bituma abagenza ibyaha batamenya telefoni yibwe kubera ko ikirango cyayo kiba cyahindutse kandi guhinduka kwacyo bijyanirana no guhinduka kw’ikarita runaka ahanagariraho bita SIM Card( Subscriber Identity Module).

Bwa buryo bita IMEI bugizwe n’imibare 15 ari nayo yifashishwa mu kuzikurikirana iyo zibwe kugira ngo zifatwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko kugira ngo bariya bantu bafatwe byaturutse k’ubufatanye n’izindi nzego.

Polisi ivuga ko mudasobwa 12 bariya bantu bafatanywe zari zirimo uburyo bubafasha mu guhindura nimero ziranga telephone.

CP Kabera ati: “ Buri munsi humvikana abantu bavuga ko bibwe telefone cyane cyane mu mujyi wa Kigali.  Zimwe muri izo telefone zibwe zafatwaga, ariko igihe kinini byagiye bigorana kuzikurikirana kuko hari abahitaga bazihindurira nimero ziziranga.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera mu kiganiro n’abanyamakuru

Avuga ko iyi ari yo  mpamvu Polisi yatangiye ibikorwa byo gufata abantu bose binjiye muri ibi byaha byo kwiba telefone bagakorana n’abandi bazihindurira nimero  z’umwimerere.

Umwe mu bafashwe  wize ibigendanye na Tekinike z’imodoka n’ubukanishi yasobanuye uburyo bakoreshaga mu guhindura imibare iranga telefone.

Uko abo bahanga babigenza…

Uwavuze mu izina rya bagenzi ye yagize ati:  “Twari dufite Porogaramu idufasha gufungura telefone, tugahindura bimwe mu bigize telefone, ni naho twaheraga duhindura imibare iranga telephone. Twabanzaga kumenya mbere na mbere nimero y’umwimerere y’iyo telephone. Tubikora iyo dukanze *#06#, iyo umaze kuyibona bikorohera guhindura ya mibare 15 iranga telefone ugatangiza umubare 35.”

CP Kabera avuga  ko gufata abakora biria byaha  bizakomeza kuko iki kibazo cyavuzwe henshi.

Yihanangirije ababikora bagahindura  imibare iranga telefone bakazigurisha mu maduka atandukanye.

Yahishuye ko mu gihe gito kiri imbere hari abandi bagiye gufatwa kuko amakuru y’ibyo bakora bidakurikije amategeko yamenyekanye!

Abenshi mu bafashwe ni urubyiruko
TAGGED:featuredIkoranabuhangaImibareKaberaNyabugongotelefoni
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyeshuri Bo Mu Ruhango Babwiwe Ububi Bw’Ubuhezanguni
Next Article Hari Amasomo Afurika Igomba Gukura Kuri COVID-Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?