Bakangishije Abantu Imbunda Z’Ibipupe Babiba Amafaranga( Frw) Menshi

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu umunani ivuga ko yafatiye mu byaha birimo n’ubujura bukoresheje  kubatera ubwoba.

Ivuga ko imaze amezi abiri ikurikirana ibikorwa byabo ari nako ibashakisha ngo ibafate.

Bamwe mu bafashwe bavuze ko bemeye ibyaha kubera ko bakubiswe ndetse ngo hari n’uwakubiswe mu maguru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera avuga ko bariya bantu bibaga abantu binyuze mu kubashuka.

Ngo bazaga bakagura igicuruzwa runaka bakakijyana ku kigurisha ku wundi ku giciro gito hanyuma umwe muri akagaruka akabaza  wa wundi wabibagurishije impamvu yatanze ibintu atabahaye impamyabuguzi yemewe, mu gihe bakibyibaza, bakabibambura bakabijyana.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22, Gicurasi, 2021 kandi ngo Polisi hari umwe yafashe muri bo, imufatiye i Muhanga agiye kwiba umuceri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera avuga ko bariya bantu bibishaga intwaro y’igikinisho( igipupe) batungaga abantu bakabatera ubwoba bakabaka amafaranga.

Hari umwe muri bariya bafashwe wahimbye ikarita ya gisirikare ashyiraho ko ari Captaine mu ngabo z’u Rwanda.

Ikindi kandi bariya bantu bari bafite amapingu bakoreshaga baboha abo bashaka kwiba.

Uvuga ko yakubiswe n’inzego z’umutekano ni amatakirangoyi…

Umwe mu bafashwe yavuze ko kuba yemera iby’uko yibye, yabyemejwe n’inkoni yakubiswe.

Kuri iyi ngingo Polisi ivuga ko ibyo avuga ari amatakirangoyi, ko nta kundi umuntu wafatanywe imbunda y’igipupe, afite ikarita ya gisirikare y’impimbano yavuga kundi bitari amatakirangoyi.

Bisobanuye ariko ngo ni amatakirangoyi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version