REG Ishinja Abakozi Bayo Kuyiba

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu( REG) Bwana Ron Wiess avuga ko hari bamwe mu bakozi b’Ikigo ayobora bakorana n’abajura bakacyiba ibikoresho birimo intsinga n’ibindi.

Yabivuze nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha( RIB) cyeretse itangazamakuru abagabo batanu n’umugore umwe rwafashe rubakekaho uruhare mu kwiba ibikoresho bya REG birimo intsinga n’ibindi.

Bwa Weiss avuga ko bariya bakozi bafashwe na Polisi ifatanyije na RIB kuko bari bibye ikigo ayobora ibizingo by’intsinga n’ibindi bikoresho bifite agaciro ka Miliyoni 50 Frw.

 Babigenje bate?

- Advertisement -

Umwe mu bafashwe avuga ko hari abantu bajyaga bamusaba kuza kubapakirira intsinda akazijyana mu turere dutandukanye harimo aka Gatsibo n’Akarere ka Ngoma.

Avuga ko yari amaze kumenyakana kuko abantu bamurangiraga abandi ngo baze bamuhe ikiraka.

Ngo yari yaramamaye kuko yatangaga serivisi neza ariko akavuga ko atari azi ko izo ntsinga zari injurano.

Umwe mu bafashwe yari asanzwe ari umukozi wa REG ushinzwe gutwara intsinga azivana mu bubiko azijyana ahantu runaka bamutumye.

Ngo umunsi umwe umugabo witwa Amani ukora muri REG ari nawe ushinzwe icyumba kibikwamo intsinga yamusabye ko nava i Rwamagana gutanga intsinga aza guca ku muntu akamuha izindi ntsinga, akavuga ko yabikoze kuko ngo uwo Amani wari umukuriye mu kazi yari yabimusabye amubwira ko uwo muzingo w’intsinga nawugeze kuri uwo muntu ari bumugurire ka Fanta.

Ibikoresho bavugwaho kwiba ngo bifite agaciro ka Miliyoni 50 Frw

Mu magambo wumvikanamo kutagira ingingimira ku mutima, yabwiye itangazamakuru ko yabikoze kuko yari abisabwe n’umukoresha we.

Ati: “ Njye rwose icyo nemera ni uko ntagize amakenga nkajyana intsinga ntabanje gushishoza. Numviye umukoresha wanjye angusha mu cyaha ariko ndabisabira imbabazi.”

RIB isaba abantu kwirinda kwangiza ibikoresho bifitiye bose akamaro…

Dr Thierry B. Murangira avuga ko bariya bantu bajyaga kwiba biyise abakozi ba REG bakagenda bambaye utwenda turanga abakozi ba REG bakajya ahantu bazi ko habikwa ibikoresho bya REG bakabwira abahakora ko ari abakozi ba REG bazanywe no gupakira ibikoresho runaka ngo babijyane ahantu bikenewe.

Yemeza ko bafataga imodoka iteye nk’iya REG bakagenda bayirimo bambaye iriya myenda bityo aho bagiye gutekera umutwe ntibashobore gutahura ko baje kubatekera umutwe.

Dr Murangira yasabye Abanyarwanda kwirinda ibyaha birimo na kiriya cyo gushakira inyungu mu bintu bifitiye abaturage benshi inyungu.

Yavuze kandi ko hari abandi bagishakishwa kuko bari muri uriya mugambi.

Abafashwe bafatiwe mu Karere ka Musanze n’Akarere ka Gasabo.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version