Bakomeje Gushimirwa Ku Kazi Bakorera Imahanga

Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo no muri Repubulika ya Centrafrique ku yindi nshuro bongeye kwambikwa imidali yo kubashimira umuhati wabo mu kubungabungira abandi amahoro.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 15, Werurwe, 2023 abagera kuri 424 nibo bahawe uriya mudali bambitswe n’abayobozi bakuru muri Polisi ya UN barimo n’Umunyarwanda CP Christophe Bizimungu.

Undi muyobozi muri Polisi ya UN wafatanyije na CP Bizimungu ni Christine Fossen.

Mu bapolisi 424 bahawe uriya mudali, abagera kuri 240 bagize umutwe w’abapolisi b’u Rwanda witwa  Rwanda Formed Police Unit One (RWAFPU-1) ukorera i Malakal mu Ntara ya Upper Nile State muri Sudani y’Epfo, bakaba bamwe mu bagize ubutumwa bwa UN bwitwa UN Mission in South Sudan (UNMISS).

- Kwmamaza -

Abandi ni abapolisi 184 barimo abapolisi 180 bagize umutwe wa Polisi y’u Rwanda wiswe RWAFPU-II n’abandi bane bashinzwe ubujyanama basanzwe bakorera ahitwa Kaga Bandoro mu Ntara yitwa Nana Gribizi iri muri Repubulika ya Centrafrique.

Bose baba mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kuhagarura amahoro bwitwa  UN Multidimensional Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic (MINUSCA) mu magambo arambuye y’Icyongereza.

Bose uko bakabaye, boherejwe muri biriya bihugu kugira ngo bahagarure amahoro kandi bayarinde nyuma y’igihe kirekire abahatuye badatekanye kubera intambara yakuruwe n’amacakubiri ya Politiki.

Abapolisi b’u Rwanda bashinzwe no kurinda abanyacyubahiro bo muri biriya bihugu.

Fossen yabwiye abapolisi b’u Rwanda bakorera muri Sudani y’Epfo ko UN yishimira akazi bahakorera, bakarinda abaturage ku manywa na nijoro.

Ati: “ Uburinzi mukorera abatuye muri ibi bice ni ubw’agaciro kandi tubashimira ko mubukora ku manywa na nijoro nta kudohoka.”

Avuga ko iyo Polisi y’u Rwanda itaza gufasha mu kurinda abatuye Malakal, byari bube ikibazo.

Umuyobozi w’abapolisi b’Abanyarwanda bakorera muri kiriya gice witwa Senior Superintendent of Police (SSP) Prudence Nirere Ngendahimana, ku ruhande rwe, ashima uko abaturage ba Malakal babaniye abapolisi b’u Rwanda.

SSP Ngendahimana ati: “Mutubanira neza kandi bitworohereza akazi. Turabibashimira hamwe na UNMISS ndetse n’ubuyobozi bwa Polisi ya Sudani y’Epfo kubera ko badahari umurimo wacu ntiwagera ku ntego nk’uko tubishaka.”

Mu mwaka wa 2015 nibwo u Rwanda rwohereje  bwa mbere abapolisi barwo muri Sudani y’Epfo, iyo muri Malakal.

Umuyobozi w’abapolisi ba UN bakorera muri Centrafrique  CP Christophe Bizimungu yashimiye abapolisi b’u Rwanda ku kazi bakora.

Yabibukije ko n’i Kigali bashima umuhati wabo mu kubungabunga amahoro aho akenewe hose.

Abapolisi b’u Rwanda bakorera muri  Repubulika ya Centrafrique bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Hodali Rwanyindo.

Abapolisi b’u Rwanda bitwara neza aho boherejwe hose
Christine Fossen asuhuza abapolisi b’u Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version