Rusizi: Borojwe Inkoko Kugira Ngo Umwana Atazabura Igi

Ababyeyi bo mu Karere ka Rusizi borojwe inkoko bahabwa n’ibiribwa byazo kugira ngo zizaterere amagi ku gihe babone ayo bagaburira abana.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire y’abana kivuga ko iyo umwana agaburiwe igi rimwe ku munsi bimurinda kugwingira.

Umushinga waroje ababyeyi bo muri Rusizi  witwa Sight and Life.

Bavuga ko bafite intego yo gufasha ababyeyi bo muri Rusizi na Rubavu kuvana abana mu mirire mibi.

Aborojwe inkoko zitera amagi batoranyijwe mu mirenge yose y’Akarere ka Rusizi ariko igikorwa cyo kuboroza cyatangiye kuri uyu wa Kabiri taliki 14, Werurwe, 2023.

- Kwmamaza -

Si muri Rusizi gusa kizakorerwa kuko no mu Karere ka Rubavu n’aho bizakorwa.

Imiryango irenga 900 niyo izorozwa.

Umwe mu bagore borojwe inkoko avuga ko yari asanzwe azi akamaro ko korora inkoko ariko amikoro yo kuzorora no kuzibonera ibiribwa akamubana make.

Ati: “ Leta ikunze kuduhugurira korora amatungo magufi cyane cyane inkoko kugira ngo tubone amagi duha abana. Ndashima ko aba bantu banyunze amaboko bakandemera bakanashyiraho n’ibiribwa by’inkoko kandi ndabizeza ko nzazitaho amagi sinyagurishe ahubwo nkayatekera umwana.”

Afite umwana w’imyaka ibiri n’igice.

Undi witwa Yankurije nawe avuga ko inkoko itagora ahubwo ikibazo zikunze kugira ari icy’ibiribwa n’imiti.

Imiryango irenga 900 yo muri Rusizi izahabwa inkoko kugira ngo izayifashe kubonera abana babo amagi yo kuzamura imirire myiza

Mu bushobozi bwe avuga ko azakora uko ashoboye akazibonera imiti kugira ngo zitazamupfira ubusa.

Elvis Gakuba , Umuyobozi wa Sight and Life Rwanda asaba ababyeyi bahawe inkoko kuzazitaho ntibazigurishe kandi amagi ziteye agakoreshwa mu kwita ku mirire myiza y’abana babo.

Bahawe inkoko z’amagi.

Amagi ni ibiribwa bifite intungamubiri (proteins) zihagije n’ubutare(irons) bufasha uyarya kugira amagufa akomeye.

Akarere ka Rusizi kari ku mwanya wa 20 ku rutonde rw’uturere dufite abana bagwingiye.

Igipimo cy’igwingira muri ko kiri ku kigero cya 30.7% by’abana bose bakabamo.

Ubuyobozi bwa Rusizi buvuga ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo ababyeyi bamenye akamaro ko gutegurira abana babo indyo yuzuye kandi idahenze cyane.

Kimwe mu bigize indyo nk’iyo ni  amagi, imboga, ibishyimbo, ibirayi, ubunyobwa n’amata.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version