BAL 2023: Hatangajwe Uko Amakipe Azahura

Ubuyobozi bwa Basketball Africa League bwatangaje uko  amakipe 12 ari mu matsinda abiri azakina iri rushanwa azahura.

Ikipe ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino REG BBC iri mu itsinda rizakinira muri Senegal.]

REG BBC iri kumwe n’amakipe atanu arimo n’ikigugu cyo muri Tunisia kitwa  US Monastir.

Iyi kipe niyo ifite iki gikombe.

- Kwmamaza -

Ko amakipe 12 azakina bigabanyije mu matsinda abiri.

Itsinda rimwe ryiswe ‘Sahara Conference’ ririmo na REG BBC rizakinira imikino yaryo muri Senegal mu mujyi wa Dakar.

Iyo mikino izatangira  kuva taliki ya 11 kujyeza 21 Werurwe 2023.

Irindi tsinda  ryiswe  Nile Conference rikazakinira imikino yaryo mu  Misiri a taliki ya 26 Mata kugeza taliki ya 6 Gicurasi, 2023.

REG BBC ubwo iheruka muri iri rushanwa yasezerewe igeze muri ¼ , itsinzwe n’ikipe y’ingabo na Polisi bya Camaron yitwa  FAP.

Muri iki gihe ifite umutoza w’Umunyamerika witwa Dean Murray umaze iminsi asinyiye kuyibera umutoza.

Iyi kipe yazanye n’ abandi bakinnyi nka Steven Hagumintwari, Dieudonne Ndizeye, Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza ndetse na Ntore Habimana.

Umukino wayo wa mbere uzayihuza n’ikipe yitabiriye ku nshuro ya mbere  yitw a Kwara Falcons yo muri Nigeria.

Hazaba ari Taliki ya 12 Werurwe 2023.

Dore uko amatsinda ateye

Sahara Conference: (REG, US-Monastir (Tunisia), Kwara Falcons (Nigeria), Abidjan Basket Club (Côte d’Ivoire), AS Douanes (Senegal) na Stade Malien (Mali).

Nile Conference: Al Ahly (Egypt), Cape Town Tigers (South Africa), Petro de Luanda (Angola), City Oilers (Uganda), Ferroviario da Beira (Mozambique) na Seydou Legacy Athlétique Club (Guinea).

Uko amakipe ateguwe

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version