Equatorial Guinea: Hagarutse Indwara Yica 88% By’Abayanduye

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS, ryatangaje ko muri Equatorial Guinea hongeye kuboneka umurwayi w’indwara yitwa Marburg. Abaganga bavuga ko iyi ndwara ifitanye isani na EBOLA kuko virusi zitera izi ndwara zombi zihuje umuryango.

Abahanga bo muri OMS baherutse gupima ibizami byafashwe kuri uriya murwayi basanga yaranduye Marburg.

Ibipimo byasuzumiwe muri Laboratwari yo muri Senegal.

Ibimenyetso by’iyi ndwara ni ukuruka, guhitwa, umuriro mwinshi no gucika intege.

- Advertisement -

Byemezwa ko ikomoka k’uducurama tuyanduza abantu iyo baturiye cyangwa badukozemo mu buryo runaka.

Iyo idakumiriwe, yica 88% by’abo yafashe.

Virusi ya Marburg yagaragaye bwa mbere ku isi mu mwaka wa 1967, imaze koreka imbaga mu Mujyi wa Marburg mu Budage.

Yarakomeje igera n’i Belgrade muri Serbia.

Ni indwara itagira umuti n’urukingo mu buryo bwemeranyijweho na OMS ariko isuku no kunywa amazi menshi bishobora kugabanya ubukana bw’ibimenyetso byayo.

Mu mwaka wa 2004 yize kwaduka muri Angola yica 90% by’abantu 252 yari yafashe.

Mu mwaka wa 2022 yagaragaye no muri Ghana ariko ‘iza kuba ihacitse.’

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version