DRC:Ingabo Z’u Burundi Ziravugwaho Kugota Uruganda Rwa Zahabu

Burundi soldiers await take off in a C-17 Globemaster Dec. 13, 2013 at Bujmumbura Airport, Burundi. In coordination with the French military and African Union, the U.S. military provided airlift support to transport Burundi soldiers, food and supplies in the Central African Republic (CAR). This support is aimed at enabling African forces to deploy promptly to prevent further spread of sectarian violence and restore security in CAR. (U.S. Air Force photo by Staff Sgt. Erik Cardenas/Not Released)

Amakuru aturuka muri Repubuklika ya Demukarasi ya Congo avuga ko ingabo z’u Burundi zoherejwe yo zaraye zizengurutse uruganda rwa zahabu. Abatuye mu gace ruherereyemo bavuga ko zigamije gusahura uwo mutungo.

Ibyo kugota uru ruganda byatangiye kuri uyu wa 14, Gashyantare, 2023. Ni ukuvuga kuri uyu wa Kabiri taliki 14, Gashyantare, 2023.

Ni uruganda ruba mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ahitwa Twangiza i Luhwindja muri Teritwari ya Mwenga mu bilometero 60 by’Amajyepfo y’Uburengerazuba bw’umujyi wa Bukavu.

Abayobora muri iki gice bavuga ko batazi icyateye Abarundi gukora ibyo, bagashinja igisirikare cy’u Burundi kugambirira  gusahura Zahabu ihatunganyirizwa.

- Advertisement -

Umunyamakuru ukorera  muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Rodriguez Katsuva avuga ko ‘hari’ ubwumvikane hagati y’u Burundi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuri iyo ngingo.

Ngo ni mu mugambi wo gufasha igisirikare cya Congo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro yayogoje Intara ya Kivu y’Epfo by’umwihariko no gukumira ibitero bikunze kugabwa kuri urwo ruganda.

Muri Kanama, 2022 nibwo ingabo z’u Burundi zinjiye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Zagiyeyo mu rwego rw’ubutumwa bw’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba guhangana n’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Kuva zinjira ku mugaragaro muri Congo mu bihe bitandukanye,  zashinjwe ubusahuzi no gutera ubwoba abaturage muri Kivu y’Amajyepfo.

Hari abaturage bavuga ko ingabo z’u Burundi zitajya zihangana n’inyeshyamba nk’uko biri mu nshingano zazo ahubwo zikorana n’indi mitwe irimo na Mai Mai na Brigade ya 12 ya FARDC, iza ku isonga mu bikorwa byo kubatoteza.

Ubusanzwe hari amatsinda abiri y’ingabo z’u Burundi zagiye  muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Itsinda rya mbere ryagiye yo mu rwego rwo kuhirukana abarwanyi ba ‘Red Tabara’ ubutegetsi bw’i Bujumbura bwavugaga ko baturuka muri kiriya gihugu bakaza kubuhungabanyiriza umutekano.

Nyuma hari irindi tsinda ryahoherejwe mu rwego rwo gufatanya n’izindi ngabo zo mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo

Mu nama yahuje abagaba b’ingabo zo muri aka karere mu minsi mike ishize, banzuye ko ingabo z’u Burundi zari zisanzwe muri Kivu y’Amajyepfo, zizajya i Masisi mu duce twa Sake, Kirolirwe na Kitchanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version