BAL: RSSB Tigers Izakina Na FUS Rabat Ya Maroc Muri ¼

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Iyi kipe niyo ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa.

Mu gihe habura iminsi mike ngo i Kigali habere imikino iganisha muya nyuma ya BAL, ikipe ihagarariye u Rwanda ari yo RSSB Tigers BBC yamenye ko muri ¼  izakina n’iyo muri Maroc yitwa FUS Rabat.

Amakipe azaba ari mu Rwanda muri iyo mikino izaba hagati y’itariki 22 n’iya 31, Gicurasi ni Petro de Luanda (Angola), Al Ahly (Misiri), RSSB Tigers (Rwanda), Club Africain (Tunisia), Al Ahly Ly (Libya), FUS Rabat (Maroc), Ville de Dakar (Senegal) na Dar City (Tanzania).

Mu itsinda rigize ikitwa Sahara Conference haturutse amakipe ane aza yuzuzanya n’andi ane yari asanzwe ahari bibaa umunani.

Byanzuwe ko ikipe ya mbere izakina n’iya munani, iya kabiri ikine n’iya karindwi, iya gatatu ikine n’iya gatandatu gutyo gutyo.

Muri ¼, Petro de Luanda yabaye iya mbere, izakina na Dar City yabaye iya munani, Al Ahly yabaye iya kabiri, izakina na Ville de Dakar yabaye iya karindi.

RSSB Tigers BBC yabaye iya gatatu, izakina na FUS Rabat yabaye iya gatandatu mu gihe Club Africain yabaye iya kane izakina na Al Ahly Ly yabaye iya gatanu.

Azakina imikino ibiri nyuma hazabarwe iyatsinze indi muri iyo mikino hanyuma ihite ikatisha itike ya ½.

Muri iki cyiciro, ikipe izava hagati ya Petro de Luanda na Dar City izahita ikina n’izava hagati ya Club Africain na Al Ahly yo muri Libya.

Ikipe izava hagati ya Al Ahly na Ville de Dakar, izahura n’izaba yavuye hagati ya RSSB Tigers na FUS Rabat.

Igikombe cy’umwaka ushize w’iri rushanwa, cyegukanywe na Al Ahly Tripoli yo muri Libya, mu gihe APR BBC yari ihagarariye u Rwanda yatashye ari iya gatatu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *