Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bamaze Imyaka 4 Bacukura Amabuye Yacu Badasora
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Bamaze Imyaka 4 Bacukura Amabuye Yacu Badasora

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 June 2021 9:06 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi Alain Guillaume Bunyoni avuga ko ibigo mpuzamahanga bicukura amabuye y’agaciro mu Burundi byamaze igihe kinini biyacukura ariko ntibisorere Leta.

Avuga ko ubu Leta y’u Burundi yahagaritse imikoranire na biriya bigo, kuko yasanze byaribaga, ntibisore kandi bigacukura mu buryo bwangiza ibidukikije.

Bunyoni yabibwiye Abasenateri, ubwo umwe muri bo yari amubajije uko umusaruro uturuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ungana.

Yababwiye ko hari ibigo byamaze imyaka ine bicukura ariya mabuye ariko bidasora.

Ubwo Leta y’u Burundi yabazaga bamwe mubayobora biriya bigo, Bunyoni avuga ko babasubije ko nta kintu basanze mu butaka, ahubwo ko bateganya guhindura uko bacukuraga kugira ngo noneho ‘bagere ku mabuye nyakuri.’

Kuri we ngo birababaje kuko amakuru atangwa n’ibigo by’imari n’iby’imigabane byo mu Bwongereza byerekana ko hari amafaranga yinjira mu bigo byo mu Bwongereza byacukuye mu Burundi, ariko wareba mu kigega cy’u Burundi ntigire icyo usangamo bashyizemo.

Abasenateri bamuteze amatwi

Ati: “ Tumaze kubona ko batwiba twafashe umwanzuro wo guhagarika biriya bigo kuko n’ubwo uyu ari umwanzuro ukomeye, ariko ugomba gufatwa na Leta.  Abanyamahanga baraje bavoma ubutunzi, basiga abaturage bacu ari abakene.”

Bunyoni avuga ko aho kugira ngo abanyamahanga bazacukure u Burundi babwiba amabuye y’agaciro, bahagarikwa, bakazongera gucukura ari uko habonetse amasezerano impande zombi zungukiramo.

Ni ayahe mabuye y’agaciro u Burundi bufite?

Zahabu iza ku mwanya wa mbere mu mabuye y’agaciro u Burundi bucukura

U Burundi bufite amabuye y’agaciro arimo ayitwa Columbium, Tungsten na zahabu.

Bufite kandi amabuye arimo ubutare( copper), cobalt,nickel, phosphate, iranium na vanadium .

Muri 2005 , u Burundi bwacukuye zahabu ifite ibilo 3,905, ibi bilo bikaba ari byinshi ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2004 kuko byari ibilo 3,229.

Mu mwaka wa 2001 u Burundi bwacukuye zahabu ingana n’ibilo 415.

Ikigo cya mbere gifite uburenganzira bwo gucukura zahabu y’u Burundi ni ikigo cyo muri Uganda kitwa Machanga Ltd.

Intara ya Muyinga niyo ibamo zahabu nyinshi. U Burundi kandi bucukura nyiramugengeri nyinshi.

Nk’uko Minisitiri w’Intebe aherutse kubibwira Sena, Leta yaje kubona ko hari abanyamahanga bacukura amabuye y’u Burundi ariko ntibasore.

Intara ya Muyinga niyo ya mbere icukurwamo zahabu
TAGGED:AgaciroAmabuyeBunyoniBurundifeaturedSenaZahabu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kubika Amakuru Byahinduye Isura
Next Article Pasiteri Wo Muri Nigeria Uzwi Cyane Muri Afurika No Muri Amerika Yapfuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?