‘Bamwe’ Mu Bahoze Bakorera Iperereza ‘Bashobora’ Kumena Ibanga

Ibi byemezwa n’Ibiro bya CIA( Central Intelligence Agency) bishinzwe gukoma mu nkokora imigambi ya ba maneko b’amahanga( counterintelligence). Bibishingira ku ngingo y’uko hari bamwe mu bahoze ari abakozi bayo basigaye bagaragara kuri za Televiziyo basobanura iby’akazi bakoreye igihugu kandi ngo ibi bishobora kuvamo kumena ibanga.

Urwego rw’ubutasi bwo hanze ya USA( CIA) buvuga ko iyo bamwe mu bahoze barukorera bagaragaye kuri televiziyo mu biganiro n’abanyamakuru baba bashobora gusubiza igisubizo cyaha urwaho abashinzwe iperereza ry’ibihugu by’abanzi ba USA kumenya uko ibintu runaka byagenze.

Ubwo bumenyi bushobora kwifashishwa n’abashinzwe gusesengura amakuru bakaba bamenya icyari kihishe inyuma y’icyo kintu[kivuzwe n’uwo muntu] bityo bakamenya uko bazitwara mu bihe biri imbere baramutse bahuye n’ikindi gisa nacyo.

Ikindi kandi buba ari ubumenyi bungutse bw’uko USA ijya itegura ibikorwa byayo.

- Advertisement -

The New York Times yanditse ko hari inyandiko yanditswe n’umwe mu bakozi ba CIA witwa Sheetal Patel isaba abahoze bakorera CIA bakaba baragiye mu kiruhuko cy’izabukuru kureka kujya bagaragara kenshi mu biganiro kuri za televiziyo basobanura ibintu runaka byabaye muri USA cyangwa ahandi ku Isi yari ifite cyangwa igifite inyungu.

Uyu mugore avuga ko bariya bagabo n’abagore baba bakorera Leta z’amahanga mu buryo buziguye kandi [wenda] batabizi.

Patel yagize ati: “ Iyo bitwaye kuriya baba bashobora gutanga uburyo bwatuma amahanga arimo n’abanzi bacu amenya uburyo dukora akazi kacu bikazatugora mu gihe kiri imbere.”

Umuvugizi wa CIA witwa Nicole de Haay avuga ko itangazamakuru ryashatse gucukumbura cyane imvugo ya Pater mu buryo butari ngombwa.

Ngo ibyo yavuze nta kintu kidasanzwe kirimo cyagombye guhinduka inkuru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version