Isomwa Ry’Urubanza Rwa Mudathiru Ryasubitswe Kubera Ubunini Bwa Dosiye

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwongeye gusubika isomwa ry’urubanza rw’abantu 32 barimo Rtd Major Habib Mudathiru n’abasirikare batanu bo mu Ngabo z’u Rwanda, baregwa ibyaha by’iterabwoba, bishamikiye ku mitwe yitwaje intwaro ya P5 na FLN.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo uru rubanza rwagombaga gusomwa, ariko biza gusubikwa kubera ubunini bwa dosiye, imyanzuro y’urubanza ikaba itaranozwa neza.

Ni nyuma y’uko ubwo kuruburanisha byasozwaga ku wa 8 Ukuboza 2020, Perezida w’Inteko iburanisha, Umucamanza Lt Col Bernard Rugamba Hategekimana, yatangaje ko ruzasomwa ku wa 15 Mutarama 2021, icyo gikorwa kiza gusubikwa.

Ntabwo itariki nshya isomwa ry’urubanza ryimuriweho yari yemezwa.

- Advertisement -

Mu baregwa uko ari 32 harimo itsinda ry’abantu 25 barangajwe imbere na Rtd Major Mudathiru wahoze mu Ngabo z’u Rwanda. Bafatiwe mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu mutwe wa P5 uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, nyuma y’ibitero ingabo z’icyo gihugu zagabye ku mitwe yitwaje intwaro. Bashyikirijwe u Rwanda ku wa 18 Kamena 2019.

Baregwa kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi wo gukora icyaha cy’iterabwoba.

Harimo n’irindi tsinda ry’abantu batandatu barimo abasirikare bane n’abasivili babiri, rifatwa nk’irirangajwe imbere na Pte Muhire Dieudonné, umusirikare muri RDF.

Baregwa ibyaha birimo gutoroka igisirikare, ubufatanyacyaha mu kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no koshya abandi kuwujyamo, no kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba.

Muri rusange iyi dosiye iregwamo abasirikare batanu b’u Rwanda aribo Pte Muhire Dieudonné, Corporal Kayiranga Viateur, Corporal Dusabimana Jean Bosco, Private Igitego Champagnat na Private Ruhinda Jean Bosco watorotse igisirikare, waburanishijwe adahari.

Baburanye bahakana ibyaha byinshi mu byo baregwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version