Banki Lamberi Nizo Zigushije Ifaranga Ry’Uburundi

Ifaranga ry’Uburundi riri mu mafaranga yatakaje agaciro cyane kubera impamvu z’uko n’ubukungu bw’iki gihugu bumaze imyaka za mirongo bujegajega.

Abaturage  baje gusanga batakwizera za Banki bahitamo kujya bagurizanya hagati yabo mu buryo bwa lamberi cyangwa ibibina(ikibina mu Buke) kugira ngo babone amafaranga bitabaye ngombwa ko za Banki zigira ayo zibakata nyuma yo kubaha serivisi.

Kubera ingaruka bigira mu micungire y’ifaranga, Banki nkuru y’Uburundi irashaka ko ibi bihagarara.

Uretse kuba bituma idashobora gucunga neza imibereho y’ifaranga hashingiwe kuri Politiki zarishyiriweho, za lamberi zikurura amakimbirane iyo mu babika amafaranga hari ugize ubunyangamugayo buke, akayirira.

Banki nkuru yatangaje ko ishaka kubica cyangwa( se wenda) ikabigabanya cyane.

Simplice Sabiyumva ni umuhanga mu by’ubukungu ukora muri Banki nkuru y’Uburundi.

Simplice Sabiyumva

Avuga ko bagenzuye basanga uko za lamberi ziba nyinshi ari ko bigira ingaruka ku gaciro k’ifaranga bitewe n’uko nta bwizigame bufatika abaturage bakorera mu bigo by’imari bicungwa na  Banki nkuru.

Sabiyumva avuga ko ari ngombwa cyane ko ibigo byose bifite aho bihurira n’amafaranga biba bigomba gukorana na Banki nkuru.

Abuza Abarundi bose kujya mu bya lamberi kuko bibahombya bigatuma n’ifaranga ry’igihugu cyabo rikomeza kwangirika.

Ku rundi ruhande, Abarundi bavuga ko amafaranga yo mu bibina abafasha kwiteza imbere.

Hari umugore w’ahitwa Musaga uherutse kubwira ikinyamakuru Burundi Iwacu ko we na bagenzi be bishimira ko bagiye kugabana amafaranga bakotije mu gihe cy’uyu mwaka wa 2023.

Ngo buri wese mu bagize icyo kibina azahabwa BIF 210,000 birimo inyungu y’ibihumbi 90.

Mu kibina cye, buri munyamuryango atanga BIF 20,000 buri kwezi byiyongeraho BIF 2,000 by’umusanzu, ibyo bigatuma buri wese yungukirwa 5% .

Ibi nibyo bituma abaturage bumva ko nta mpamvu yo kujya kubitsa muri Banki zizwi na Leta.

Ikindi kintu gishegesha ubukungu bw’Uburundi ni uko abakire baho bikubiye lisansi bituma ibura.

Hari kandi n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere yatumye hari ibice birumbya, ntibyeza imyaka nk’uko byahoze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version