Meya Wa Rubavu Ati: ‘ Ni Ubwa Mbere Mbonye Icyaha Nk’Iki!’

Prosper Mulindwa uyobora Akarere ka Rubavu yabwiye itangazamakuru ko kuva abaye umuyobozi ari ubwa mbere abonye aho umuntu yifata agatema insina za mugenzi we akazararika!

Yasubizaga ko kibazo cy’umushumba wo mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero, wagiye mu mutoki rwa Niyibizi Charles insina akazivuza umuhoro.

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2023, bibera mu Kagari ka Basa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko ibyabaye bibabaje kandi ngo nibwo bwa mbere abonye icyaha nk’iki kuva yajya mu nshingano.

- Advertisement -

Ati “Nka njye kuva nagera mu karere ni ubwa mbere mbonye icyaha gisa na kiriya. Kandi naho nari ndi nashoboraga kumenya amakuru yo mu tundi turere kuko twari mu Ntara imwe, nabonaga ibintu bimeze kuriya kenshi. Rero ntabwo twabihuza.”

Uwakoze ibi yashyikirijwe RIB

Mulindwa avuga ko ukekwaho kiriya cyaha yafashwe ashyikirizwa RIB ariko ngo nta mpamvu yabimuteye iramenyekana.

Meya Mulindwa avuga ko ubuyobozi bwahise buganiriza abaturage bubabuza kwihanira.

Yagize ati: “Byahise bikorwa ako kanya ariko natwe tuzakomeza mu nteko z’abaturage zisanzwe ariko ubuyobozi buhegereye bwo buba bwahise bubikora.”

Kwangiza imitungo y’abandi ni icyaha kijya kiboneka cyane cyane mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari aho usanga batemye inka z’uwayirokotse, bakarandura imyaka cyangwa bagatema insina n’ibindi.

Icyakora ku byerekeye ibi byabereye mu Murenge wa Rugerero, nta mpamvu ikekwa iramenyekana yaba yateye uwo mushumba kwangiza urutoki rw’umuturanyi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version