Abashinzwe iperereza muri Uganda baraye basaka ingo z’abakozi ba Banki nkuru ya Uganda ngo barebe ko hari uwo basangana amwe mu mafaranga menshi iyi Banki yibwe.
Polisi yatangarije The Monitor ko iperereza ry’agateganyo yakoze rigaragaza ko iyi Banki yibwe Miliyari 53 z’amashilingi ya Uganda.
Umucungamari mukuru wayo witwa Lawrence Semakula n’abandi bakozi bakuru muri iyo Banki bamaze gutabwa muri yombi na Polisi, ibajyana kuri stations zayo zitandukanye ngo ibahate ibibazo.
Bafashwe guhera saa yine kugeza mu saa saba z’ijoro ryacyeye.
Abafashwe barimo n’umukozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’imari ya Uganda witwa Mark Kasiiku.
Umuvugizi wa Polisi witwa Kituuma Rusoke avuga ko abafashwe bose bafashwe mu rwego rwo gukora iperereza ku ibura ry’amafaranga yo muri Banki nkuru ya Uganda.
Ati: “ Hari abantu umunani twafunze mu rwego rwo kubakoraho iperereza ngo tumenye uruhare rwabo mu kubura kw’amafaranga ya Banki Nkuru ya Uganda. Tuzabamenyesha ibyo tuzamenya mu gihe kiri imbere”.
Hari tariki 10, Nzeri, 2024 ubwo Miliyari 22.3 z’amashiringi ya Uganda yari agenewe ikigo gishinzwe iterambere mpuzamahanga gishamikiye kuri Banki y’isi yarigiswaga yohererezwa ikigo cyo mu Buyapani kitwa Roadway Company Ltd.
Bidatinze andi angana na Miliyari 31 z’amashilingi ya Uganda($8,596,824) nayo yari bwohererezwe ikigo nka kiriya ariko gishamikiye kuri Banki Nyafurika y’iterambere nayo yayobejwe yohererezwa ikigo cyo mu Bwongereza kitwa MJS International.
Nyuma Banki Nkuru ya Uganda yatangaje ko hari igice cy’amafaranga yari yaroherejwe mu Bwongereza cyagaruwe, kingana na Miliyari 22.9 z’amashilingi ya Uganda ni ukuvuga $ 8,205,000.
The Monitor ivuga ko hari umuyobozi muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi witwa Ramathan Ggoobi wabwiye abo bakorana ko abantu bose bashoye ukuboko mu mutungo w’igihugu bazafatwa kandi bakabiryozwa.