Banki Nyafurika Y’Iterambere Izafasha u Rwanda Na Tanzania Kubaka Gari ya Moshi

Perezida wa Banki Nyafurika y’Iterambere Dr Akinumi Adesina yanditse kuri Twitter ko aherutse kuganira na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we uyobora Tanzania Madamu Samia Suluhu Hassan bemeranya ubufatanye mu kubaka gari ya moshi zizahuza ibi bihugu byombi hakiyongeraho u Burundi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Akinumi Adesina yavuze ko mu biganiro yagiranye na bariya bayobozi yabonye ko bafite ubushake no kwiyemeza ko iriya mishinga izagerwaho.

Aba bayobozi bahuriye i Brussels mu Bubiligi ku cyicaro cy’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi aho bari bitabiriye Inama ihuza uyu muryango n’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

Hari imishinga myinshi yo kubaka gari ya moshi ihuza ibihugu bituye Akarere u Rwanda ruhereyemo imaze igihe runaka yaratangijwe ariko ikadindizwa no kubura ingengo y’imari ihagije kubera ko inyigo ziba zarizwe nabi.

- Advertisement -

Indi yadindijwe n’ibibazo bya politiki mu bubanyi n’amahanga muri ibi bihugu, indi iba ihagaze kubera COVID-19 n’ingaruka zayo.

Muri iki gihe hari gukorwa byinshi ngo imishinga nk’iriya isubukurwe, kubera ko ingamba zari zatakajijwe ngo abantu ntibanduzanye COVID-19 ubu zorohejwe, urujya n’uruza rurasubukurwa.

Taliki 17, Mutarama, 2022 Minisitiri w’imari wa Tanzania witwa Mwigulu Nchemba yatangaje ko igihugu cye cyasinyanye n’u Burundi amasezerano yo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi w’ibilometero 287.

Ni umushinga biteganyijwe ko uzuzura utwaye miliyoni 900$ ukazahuza Tanzania n’u Burundi uturutse i Uvinza ukagera mu Murwa mukuru, Gitega.

Ibi byemejwe na Allan Olingo umwe mu banditsi b’ikinyamakuru The East African.

Ikindi ngo ni uko ibi bihugu ari byo bizishakamo amikoro azakoreshwa muri uyu mushinga ukomeye.

Birashoboka ko ibi bihugu bishobora kuzika umwenda iriya Banki kugira ngo wunganire ingengo y’imari yateganyirijwe kubaka kiriya gikorwaremezo.

Ubwo Perezida wa Tanzania Madamu Samia Suluhu Hassan yasuraga u Rwanda mu ntangiriro za Kanama, 2021, Perezida Kagame yabwiye itangazamakuru ko ubuyobozi bw’ibihugu byombi bwaganiriye uko imishinga migari harimo n’uwa gari ya moshi yakwihutishwa.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rusangiye na Tanzania byinshi birenze umupaka, kuko umubano wabyo n’icyerekezo bigamije iterambere ry’abaturage, byakomeje kuba umusingi w’umubano bifitanye.

Ati “Bijyanye n’isinywa ry’aya masezerano twizeye ko uru ruzinduko rugomba kubyara umusaruro kandi rugatanga umurongo mushya ku bufatanye bw’ibihugu byacu.”

“Ibi kandi birongerera imbaraga imishinga ikomeye y’ibikorwa remezo n’ishoramari bitanga inyungu ku mpande zombi, by’umwihariko umushinga w’umuhanda wa gari ya moshi, ibijyanye no gutunganya amata, n’uburyo buteye imbere bujyanye no gukoresha ibyambu.

Inzira ya gari ya moshi izaba ari igikorwa remezo cy’ingenzi ku bwikorezi bw’ibicuruzwa by’igihugu nk’u Rwanda kidakora ku Nyanja.

Muri Nyakanga, 2021 ikigo cyo muri Koreya y’Epfo kitwa Hyundai Rotem cyatsindiye isoko rya miliyoni $296.5 ryo gutanga ibice bya gari ya moshi ikoresha amashanyarazi, bigenewe Tanzania Railway Corporation.

Bizashyirwa mu muhanda uhuza Dar es Salaam na Makutupora, nk’igice cy’umushinga muremure uzagera mu Rwanda.

Biteganywa ko biriya bice bizatangwa bitarenze umwaka wa 2024, ari nayo gari ya moshi ya mbere ikoresha amashanyarazi Tanzania izaba igize.

Igice cy’umuhanda Dar es Salaam – Morogoro nicyo cyubatswe nk’icyiciro cya mbere cy’umushinga guhera mu 2017, icya kabiri kigizwe n’umuhanda Morogoro – Makutupora gitangira mu 2018.

Imirimo y’ubwubatsi irimo gukorwa n’ibigo Yapı Merkezi Holding A.Ş. cyo muri Turikiya na Mota Engil Africa cyo muri Portugal.

Ibice bikoresha amashanyarazi bizakorwa na Hyundai Rotem bizashyirwa mu muhanda wa kilometero 546 uhuza icyambu cya Dar es Salaam na Makutupora, ugize ibice bibiri bya mbere by’uriya mushinga munini.

Ibi bice bizifashishwa mu gutwara imizigo harimo ibice 80 bikoresha amashanyarazi abiturukamo (Electric Multiple Units) na 17 bikoresha ava ku nsinga zica hanze (electric locomotives).

Ni umushinga urimo gukorwa na Guverinoma ya Tanzania muri gahunda yo kuvugurura inzira ya gari ya moshi yayo, ukazatwara miliyari $6.9.

Witezweho kugera ku bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ukagira uruhare rukomeye mu koroshya ubucuruzi.

Iyi mishinga hamwe n’indi ireba ubwikorezi bw’abantu n’ibintu hakoreshejwe gari ya moshi niyo izaterwa inkunga na Banki nyafurika y’iterambere, AfDB iyobowe muri iki gihe n’Umunya-Nigeria Dr Akinumi Adesina wagiye kuri uyu mwanya asimbuye Umunyarwanda Dr Donald Kaberuka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version