Tour Du Rwanda-2022: Ikipe Y’u Rwanda Yasabwe Kutazashaka Urwitwazo

Minisitiri wa Siporo Madamu Aurore Munyangaju Mimosa yaraye ahaye amagare umunani abakinnyi b’umukino w’amagare bagize Ikipe y’u Rwanda abasaba kuzatwara Tour du Rwanda.

Yababwiye ko ibyifuzo byabo byasubijwe bityo ko bagomba kuzatwara Tour du Rwanda ya 2022.

Minisitiri Mimosa yasabye abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda kuzatwara Tour du Rwanda 2022

Iri rushanwa rizenguruka u Rwanda rizatangira ku Cyumweru taliki 20 rirangire taliki 27, Gashyantare, 2022.

Ni irushanwa rizitabirwa n’amakipe 19.

- Advertisement -

Gahunda y’uko izi intera bazasiganwa iteye itya:

Intera abakina umukino w’igare bazacamo muri Tour du Rwanda 2022

Agace ka 1: Kigali Arena-Kigali Arena (4 km ITT)

Agace ka 2: Kigali-Rwamagana (148,3 km)

Agace  ka  3: Kigali-Rubavu (152 km)

Agace ka  4: Kigali-Gicumbi (124,3 km)

Agace ka  5: Muhanga-Musanze (124,7 km)

Agace ka  6: Musanze-Kigali Convention Center (152 km)

Agace ka  7: Kigali-Mont Kigali (152,6 km)

Agace ka  8: Kigali Canal Olympia-Kigali Canal Olympia (75,3 km)

U Rwanda ruzahagarirwa n’amakipe abiri ari yo Ikipe y’igihugu hamwe n’ikipe ya Benediction Cycling team.

Tour du Rwanda y’umwaka wa 2021 yatwawe n’Umunya Espagne witwa , Rodríguez Martin Cristian wo mu ikipe yitwa Total Direct Energie.

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda babanje kuganirizwa bibutswa ko bagomba kuzahesha ishema urwababyaye

Abakinnyi b’Ikipe y’u Rwanda mu mukino w’amagare baraye begerewe na Minisitiri wa siporo ababwira ko ibyo bari barasabye byose ngo bazitware neza muri Tour du Rwanda 2022 babihawe bityo ko bagomba kuzayitwara uko byagenda kose.

Yababwiye ko umukoro wabo ari kuzitwara neza no guhesha ishema u Rwanda begukana iryo rushanwa mpuzamahanga.

Ngo Leta yabashakiye ibikenewe byose, uruhare rusigaye ni urwabo.

FERWACY ifite icyo isaba Abanyarwanda…

Murenzi Abdallah

Abdallah Murenzi uyobora Ihuriro ry’amakipe akina umukino wo gusiganwa ku magare avuga ko abakinnyi b’amakipe azahagararira u Rwanda bateguwe neza.

Bakoze imyitozo ihagije kuko ngo bamaze amezi abiri mu Bufaransa bitoza kandi bahawe ibikoresho byafasha.

Murezi Taarifa yavuze ko imyitozo abakinnyi b’amakipe azahagararira u Rwanda muri ririya rushwa bitoreje mu Bufaransa bihagije k’uburyo byabubakiye umubiri bityo bakazatsinda ririya rushanwa ryashyizwe ku rwego rwa 2.1.

Kubera ko u Rwanda n’isi muri rusange bigihaganye n’icyorezo COVID-19, Abdallah Murenzi yasabye abazaza gufana ririya rushanwa kuzaba bambaye neza agapfukamunwa kandi bakazaba barikingije.

Ati: “ Ni byiza ko tugira ibyishimo ariko nanone tuzakore k’uburyo ibi byishimo bitazatubera intandaro yo kwandura kiriya cyorezo. Bazabe bambaye udupfukamunwa bakarabye intoki kandi abatarikingije babikore rwose.”

Muri Gicurasi, 2021, Murenzi yabwiye Taarifa ko iri rushanwa rikiri kuri 2.2 u Rwanda rwari rumaze kumenyekana rutsinda neza, rutwara umwambaro w’umuhondo, ariko aho rizamuriye intera ntibyagenze neza ku ikubitiro.

Icyakora ngo nyuma u Rwanda rwagize abakinnyi beza batangira  kuzamuka urwego ariko nyuma COVID iraduka isubiza ibintu irudubi.

Yatubwiye ko FERWACY hamwe n’abo bakorana bari gukora uko bashoboye ngo ibintu byongere bibe byiza nka mbere cyangwa birenge uko byahoze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version