Banki Z’Ubucuruzi Mu Rwanda Ziri Ku Gitutu

Igitutu kiri kuri Banki z’ubucuruzi mu Rwanda giterwa n’uko hari izindi Banki zo mu mahanga ziri gushora imari mu Rwanda bigatuma izo mu Rwanda zigomba gukora neza kurushaho kugira ngo zigumane abakiliya. Izo muri Kenya nizo zishyira igitutu ku zo mu Rwanda kurusha izindi…

Muri iki gihe Banki ebyiri zo muri Kenya ari zo KCB na Equity nizo ziri kuzamuka mu isoko ry’imari mu Rwanda kurushaho.

Ibi ni byiza ku bakiliya ariko nanone ni ikibazo ku zindi Banki cyane cyane iz’Abanyarwanda kuko zigomba gukora neza kandi vuba kugira ngo zidasigara inyuma.

Icyerekana ko Banki zo muri Kenya zikomeye kandi zifite gahunda yo kwigarurira isoko ryo mu Rwanda ni uko zatangiye kugura na Banki zo mu Rwanda.

- Advertisement -

Kenya Commercial Bank( KCB) iherutse kugura iyahoze ari Banki y’Abaturage mu Rwanda, ndetse ihita iyindurira n’izina.

Ikigo KCB Group PLC cyo muri Kenya icyo gihe  cyatangaje ko cyegukanye Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR), igahuzwa na KCB Bank Rwanda bikabyara Banki imwe yitwa BPR Bank.

Ni intambwe yatewe nyuma y’uko KCB Group PLC yari imaze kwishyura imigabane 62.06 % yari ifitwe na Atlas Mara Mauritius Limited na 14.61% yari ifitwe na Arise B.V.

Ubu hamaze gushyirwaho itsinda ry’abayobozi bakuru rizakurikirana ihuzwa ry’izi banki zombi, bikazaba byamaze kubyara ikigo kimwe mu Rwanda mu mezi make ari imbere.

Ku ruhande rwa  Equity Bank iherutse gutangaza ko yaguye amarembo mu Rwanda ndetse ko n’ikirango cyayo cyahindutse.

Umuyobozi wa Equity Group ishami ry’u Rwanda Bwana  HINNINGTON NAMARA yavuze ko kuba ikirango cyabo gishya kigizwe n’igisenge gusa bigaragaza ko baguye amarembo, bakaba batagikorera ahantu hamwe.

Hannington Namara uyobora Equity Bank mu Rwanda

Yagize ati:  “Uyu munsi ntusanzwe kuri twe kuko ni umunsi tugaragaje ibirangantego bishya.  Icyahindutse si ibirangantego byacu gusa  ahubwo twananogeje serivisi abakiliya bakenera. Ni ikimenyetso cy’uko tugiye kubazanira ibishya kandi byiza kurushaho  nk’uko twabibasezeranije.”

Imvugo y’uko ‘banogeje serivisi abakiliya bacyenera’, yumvikanisha ko Equity yiyemeje gukora cyane kugira ngo ikomeze yigarurire abacyenera serivisi za Banki mu Rwanda.

Ingero dutanze haruguru ni zimwe mu zindi zerekana ko Banki zo muri Kenya zaje  guhindura imikorere ya Banki z’ubucuruzi zari zisanzwe mu Rwanda.

Banki zo mu Rwanda zikomeye z’ubucuruzi nka Banki ya Kigali (BK)na Banki Nyarwanda y’Iterambere( BRD) zigomba gukora cyane, zikanoza uburyo ziha abakiliya  imyenda ndetse zigasuzuma niba urwunguko zibaka rudahanitse cyane niba zishaka kubagumana.

Ikintu gikomeye muri ibi  ni uko u Rwanda ari igihugu kiri kubaka imishinga iremereye icyeneye amafaranga yo gushorwamo bityo za Banki zikaba zigomba kureba uko ziguriza abashoramari kandi mu buryo bushyize mu gaciro.

Mu myaka micye ishize, hari Hoteli yo mu Rwanda yacyeneye amafaranga  kugira ngo ikomeze akazi kayo biba ngombwa ko iyaguza Equity.

KCB nayo ngo yagurije Leta amafaranga yashyizwe mu irangizwa rya Kigali Convention Center.

Izi ngero zombi zerekanye ko izi Banki z’Abanya Kenya zamaze kugira isura nziza mu maso ya Guverinoma y’u Rwanda kandi The East African ivuga ko hari imishinga imwe n’imwe Guverinoma y’u Rwanda igiramo inama abashoramari ko bashaka inguzanyo muri ziriya Banki.

Ibi ni bimwe mu byerekana ko Banki ya Kigali itakiri yonyine mu gutera inkunga imishinga minini mu Rwanda, ahubwo ko ifite abacyeba igomba gucungira hafi.

Bwana  Hannington Namara uyobora  Equity Bank mu Rwanda yabwiye The East African ko kuba Banki za Kenya ziri gushora mu Rwanda bizatuma imikorere ya za Banki irushaho kunoga, we agasanga nta kibazo kibirimo.

George Odhiambo uyobora KCB mu Rwanda avuga ko bagira inama abakiliya babo yo guhatanira  amasoko y’imishinga migari ya Leta kugira ngo babone uko babaha inguzanyo zizishyurwa neza.

George Odhiambo

Ati: “ Dushishikariza abakiliya bacu guhatanira amasoko y’imishinga ya Leta hanyuma bayatsindira tukabaha inguzanyo. Batwishyura iyo Leta yabishyuye imishinga yabo irangiye. Imyinshi muri iyi mishinga ni iyo kubaka ibikorwa remezo birimo amashuri, imihanda, imiyoboro y’amazi n’ibindi.”

Hari n’amakuru avuga ko Banki ya Equity igiye kubaka mu Rwanda icyicaro cyayo gikuru mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba.

Bivugwa ko ikibanza inyubako izubakwamo icyicaro cya Equity muri EAC mu Rwanda giherereye hagati y’indi Banki yitwa ECOBANK n’Inyubako ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukoreramo.

Muri iriya nyubako kandi hazakorera n’Ikigo cy’ubucuruzi bushingiye ku mari n’imigabane kizakorera i Kigali kitwa  Kigali International Financial Centre.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version