U Bwongereza Bwashimye Umusanzu Wa ‘Acts of Gratitude Rwanda’ Mu Gufasha Ba Rwiyemezamirimo

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yashimye ibikorwa by’ikigo Acts of Gratitude Rwanda by’umwihariko mu guteza imbere ubumenyi bw’urubyiruko mu kubyaza umusaruro amahirwe rufite ajyanye no kwihangira imirimo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 07, Nzeri, 2021 nibwo yasuye ibikorwa by’iki kigo, ku cyicaro cyacyo mu Mujyi wa Kigali.

AOG yatangiye mu mwaka wa 2011, ifite intego yo guhangana n’ubushomeri mu rubyiruko binyuze mu gutanga amahugurwa, maze rukagira ubumenyi buhagije bwo kwihangira imirimo.

Umuyobozi w’iki kigo Jean d’Amour Mutoni, yavuze ko ibikorwa byabo birimo guhindura ubuzima bw’urubyiruko ku rwego rukomeye.

- Kwmamaza -
Jean D’Amour Mutoni

Ati “Icyo twebwe turimo gukora ni ukujyana n’umurongo wa Leta wo gufasha urubyiruko kutaba abashaka akazi, ahubwo rukaba abahanga akazi. Twebwe rero twongeyeho ikindi kintu hejuru yo guhanga akazi, dushyiraho ko tugomba guhanga akazi ariko kanahindura ubuzima.”

Binyuze muri gahunda z’amasomo, iki kigo gitanga amahugurwa ku rubyiruko kigamije kubaremamo “abahangamirimo nozamibereho,” ni ukuvuga imirimo ikemura ibibazo bihangayikishije umuryango mugari w’Abanyarwanda.

Yakomeje ati:”Twigisha abantu gutegura imishinga yabo, twigisha ubumenyingiro bwo kumenya kuvuga icyo ukora, ikindi tukwigisha kwigirira icyizere.”

Ati: “Kugeza ubu tumaze guhanga imirimo irenga 1500, tumaze kugira ingero nyinshi z’urubyiruko rwatangiye hano ruri muri babandi batari bafite akazi, none ubu bahanze ibigo, batanga akazi, bari no mu nzego zikomeye.”

Iki kigo cyatangijwe na ba rwiyemezamirimo 13, benshi bari barangije muri Kaminuza y’u Rwanda, batangira bakora ibikorwa by’ubugiraneza bijyanye no gufasha abantu batandukanye, bihura neza n’izina ry’ikigo ‘Acts of Gratitude Rwanda.’

Mutoni yavuze ko bafite gahunda yo kwagura ibikorwa byabo, bikarenga ibiro bafite mu turere twa Gasabo na Bugesera.

Ni igikorwa bakeneyemo miliyoni $2.

Ati “Niba mu Rwanda abadafite imirimo mu rubyiruko barenga 20%, u Rwanda nanone rwashyizeho intego yo guhanga imirimo ibihumbi 214 buri mwaka, turashaka rero gushyiramo uruhare rwacu rwo guhanga imirimo byibura 2000 buri mwaka, bizaba bingana na 1% by’intego y’igihugu. Kugira ngo rero ibyo tubigereho ni uko tugira ibigo mu turere twose.”

Ibyo ngo bizagenda biva mu guhugura ba rwiyemezamirimo bakabasha kunoza imishinga yabo, ari nayo ihindukira igaha akazi abantu benshi.

Mu masomo iki kigo gitanga harimo porogaramu yiswe ‘Ingenzi’ imara hagati y’ibyumweru bitandatu na 12. Niyo itangirwamo amasomo ajyanye no gutegura umushinga ubyara inyungu.

Harimo n’andi masomo atangwa nko kuvugira mu ruhame, imiyoborere y’ibigo n’ubundi bumenyi bw’ingenzi bwafasha rwiyemezamirimo.

Nina Nyirampeta ni umwe mu bahuguriwe muri AOG Rwanda guhera mu 2019.

Yarangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2015 aho yigaga ubuhinzi, asaba guhabwa amasomo mu bandi benshi, ku bw’amahirwe aza gutoranywa.

Ati “Benshi twaje twibwira ko bazatwigisha bakanadutera inkunga tugakora, ariko njyewe ntabwo ari byo natekerezaga, nkavuga nti ese barantera inkunga ntaramenya n’icyo nakora? Nza ahanini nari ngamije ubumenyi.”

Yari afite ubushake bwo kubyaza umusaruro ibyo yize, abanza gutekereza gukora ubworozi bw’ingurube ariko aza gusanga akwiye kwibanda ku buhinzi yize, cyane cyane ku bihingwa byoherezwa mu mahanga.

Ati “Nsanga ikintu nabasha guhinga cyerera igihe gito, kitantwara imbaraga nyinshi, ari urusenda. Ni uko nahise mfata igitekerezo cy’urusenda, bahita bambwira bati funguza ikigo ukore umushinga, kuko iyo udafatiranye ibintu bikiri bishya ukibyiyumvamo, nta kintu ugeraho.”

Yahise ashinga ikigo Ineza Chilli gihinga urusenda mu karere ka Gatsibo, ubu umusaruro we awoherezwa mu Bwongereza, ndetse arimo gushaka isoko mu Bushinwa.

Anafasha abahinzi b’imboga n’imbuto bahinga kuri hegitari 10 akabagurira umusaruro akajya kuwucuruza, ndetse ateganya kugeza kuri hegitari 100. Imboga za Gombo asarura azohereza mu Bubiligi.

Ni kimwe na Joseph Habyarimana wahuguwe niki kigo, ubu akaba ayobora ivuriro rya Bt David Clinic riherereye Bugesera mu Murenge wa Nyamata.

Ambasaderi Daair avuga ko AOG isanzwe ikorana n’ibigo byo mu Bwongereza birimo The Queen’s Commonwealth Trust, Guverinoma ya Scotland, Unloc UK n’ibindi, ku buryo bishimira umusanzu iki kigo gitanga.

Ati “Dushishikajwe cyane no gutera inkunga inzego zirimo uburezi n’ubumenyi, ubukungu n’ibindi, ndahamya ko hazabaho n’andi mahirwe mu mikoranire mu gihe kiri imbere.”

Yavuze ko mu rwego rwo gufasha abihangiye imirimo, Bwongereza bushyigikira amahugurwa atangwa mu nzego z’ubumenyi n’uburezi, harimo nka buruse zigera ku 10 za ‘Chevening’ (Chevening Scholarships) zihabwa Abanyarwanda buri mwaka.

Kwinjira muri iki kigo ni ukubisaba mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Hakirwa abantu bafite igitekerezo cyabyazwa ishoramari n’abantu batangiye ibikorwa byabo, bagafashwa kubinoza kurushaho.

Uretse kwagura aho bakorera, AOG Rwanda iteganya gukomeza gushaka amafaranga azatuma urubyiruko rwitabira aya masomo hirya no hino mu turere, ruterwa inkunga ngo rwige aho kugira ngo rwishyure ayo masomo.

Iki kigo gifitanye umubano wihariye n’u Bwongereza, kuko mu 2015 Mutoni yahawe igihembo n’Umwamikazi w’u Bwongereza Elisabeth II, cyiswe Young Leader’s Award.

Muri uwo mwaka banahawe inkunga na Perezida Paul Kagame, ituma ibikorwa byabo bishinga imizi.

Mutoni yavuze ko gusurwa na Ambasaderi w’u Bwongereza ari ikimenyetso gikomeye.

Ati “Bitwereka ko umubano ukomeje ndetse navuga ko duteganya kongera amashami mu gihugu, guha buruse urubyiruko rwinshi rushaka kwiga ubumenyingiro bw’ubucuruzi, bashobora kuzavuga bati dukorane bimwe muri ibi ngibi.”

Mu gihe iki kigo kimaze cyahuguye abantu 183, ariko ibikorwa byacyo bimaze kugera ku barenga 285 mu cyiciro cya ba rwiyemezamirimo bafite hagati y’imyaka 16 na 30 y’amavuko.

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yasuye ibikorwa bya Acts of Gratitude
Jean d’Amour Mutoni yagaragarije Ambasaderi Daair ibimaze kugerwaho
AOG ifasha ba rwiyemezamirimo bamwe kubona aho gukorera
Ambasaderi Daair yitegereza amafoto ya bamwe mu bahuguriwe muri AOG
Ambasaderi Omar akurikiye ibiterezo yagezwagaho na bamwe mu bagize AOG
Mutoni yavuze ko ibyo bakora bigira uruhare mu gutuma ubuzima bw’abantu buba bwiza kurushaho
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version