Bantu Mukoresha FACEBOOK, Murarye Muri Menge!

FACEBOOK niyo mbuga nkoranyambaga ibaho abantu b’inzego zose. Abize, abatarize, abakire, abakene, intiti n’abatari zo…Ibi bituma abafite umutima wa kinyamaswa bayikoresha mu byaha birimo no gucuruza abantu.

Mu mwaka wa 2019, ikigo cy’ikoranabuhanga cyo muri Amerika kitwa Apple cyari kigiye gukura Facebook mu bubiko bwacyo ( App Store) kugira ngo abantu batazongera kuyikoresha nyuma y’uko byari bimaze kugaragara ko Facebook yabaye indobani nziza abagizi ba nabi bakoresha baroba abakobwa bo gucururiza mu Burasirazuba bwo Hagati Bwa Aziya.

Iby’uko Facebook yari igiye gukurwa ku isoko rya Apple byatangajwe n’Ikinyamakuru The Wall Street Journal nyuma y’amakuru yerekana iby’icuruzwa ry’abantu ryakorwaga n’abantu bakoresha Facebook muri Aziya n’ahandi ku isi yatangajwe na BBC.

The Wall Street Journal (The WSJ) yabonye kandi isesengura inyandiko yakuye mu bakozi ba Facebook zisobanura mu buryo burambuye uko abakozi bayo bahoraga bashakisha abantu bifuza abandi bo gucururiza mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ijambo Uburasirazuba bwo Hagati rikubiyemo amerekezo y’isi aherereyemo ibihugu bya Turikiya, Cyprus, Syria, Lebanon, Iraq, Iran, Israel, Jordan, Misiri, Sudani, Libya, Saudi Arabia, Kuwait, Yemen, Oman, Bahrain n’ibindi.

Mu iperereza, byagaragaye ko hari abakozi  ba Facebook bakorananga n’abantu runaka bari hirya no hino bakababaza niba bifuza abakozi bo mu rugo kandi mu by’ukuri abo bitaga abakozi bo mu rugo barageraga muri biriya bihugu bagahindurwa indaya zicuruzwa ku nyungu z’abandi.

Ikinyamakuru WSJ kivuga ko n’ubwo hari zimwe muri paji za Facebook zikoreshwaga na bariya bantu zasibwe, ariko Facebook yagombye gushyiraho uburyo bukumira ko biba.

Bamwe mu bantu BBC yamenye ko bacurujwe kubera Facebook

Hejuru y’ibi, ikibabaje ni uko bariya bagizi ba nabi bahitaga barema indi paji yo gukoreraho ariya mahano, kandi Facebook ikabihorera.

Umuvugizi wa Facebook yabwiye DailyMail.com ko bakoze uko bashoboye ngo bahagarike biriya bikorwa kandi ko ngo  bongereye umubare w’abakozi bashinzwe kubikumira.

Email ye ivuga ko ‘ imikorere ya Facebook yemewe n’ibigo bikomeye n’Imiryango irimo n’uw’abibumbye kandi ko itemerera abantu gukoresha ikoranabuhanga ngo banyunyuze imitsi y’abandi.’

FACEBOOK igomba guhitamo amafaranga n’ubunyangamugayo…

N’ubwo mu buvugizi bwayo bavuga ko bakora uko bashoboye ngo bakumire ibyo kwifashisha Facebook mu gucuruza abantu, ku rundi ruhande abashinzwe ubucuruzi muri kiriya kigo baba bahangayikishijwe n’igihombo.

Kugira ngo ikomeze yinjize amadolari, bisaba ko abakoresha Facebook bahabwa ubwisanzure mu byo bandika kandi ntibafungirwe paji zabo.

Kuba Facebook ifite uburyo yamamariza abantu bikayinjiriza, iyo abayikoresha bafungiwe paji bituma bayivaho bityo n’umubare w’abahabwa ubutumwa bwamamaza ukabanuka kandi iyi ni inzira iganisha ku gihombo.

Hari umwe mu bahoze ari abakozi bakuru ba Facebook uvuga ko ubuyobozi bwa Facebook budakunda gutinda cyane ku icuruzwa ry’abantu riba hagati y’abo muri Afurika no muri Aziya ahubwo ibona ko ari kimwe mu bigize ‘business.’

Babyita ‘ the cost of doing business’.

Uyu muntu yitwa  Brian Boland yahoze ari Visi Perezida wa Facebook aza kwegura.

Ikindi ni uko kuba  Apple itarahagaritse Facebook nabyo ari ibyo kwibazwaho!

Nta mpamvu yigeze itanga yatumye yisubira ku cyemezo yari yarafashe mu mwaka wa 2019.

WSJ yaje gusanga no kuri Instagram( iyi nayo ni serivisi ya Facebook) n’aho harakorerwaga buriya bucuruzi bw’abantu.

Yaba Facebook yaba na Instagram , amayeri yo kugurisha abantu ngo babe abacakara mu by’ubusambanyi ni amwe!

Nyuma  yo gukora umwirondoro wa buri muntu no gushyiraho ifoto ye, abakoraga buriya bucuruzi bemeranyije ku kirango kihariye( hashtag) cyabamenyeshaga ko runaka azaba umucakara mu by’ubusambanyi( sex slaves).

Ikindi kiri muri ibi ni uko hari ibihugu bimwe birimo abakobwa cyangwa abahungu batize ngo bamenye neza ibikubiye mu magambo acishwa ku mbuga nkoranyambaga, bityo ikibazo cy’ururimi kikaba  ikiraro kibaganisha ku bibazo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version