U Rwanda Rwahagaritse Inama Yari Kuruhuza n’u Bubiligi Kubera Imvugo Kuri Rusesabagina

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko inama yagombaga guhuza Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta na mugenzi we w’u Bubiligi Sophie Wilmès itakibaye, kubera amagamba yavuze anenga imikirize y’urubanza rwa Paul Rusesabagina.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Urukiko rukuru rwahanishije Rusesabagina gufungwa imyaka 25, nyuma yo kumuhamya ibyaha by’iterabwoba bishamikiye ku bitero by’umutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN.

Ni ibitero byagabwe guhera mu 2018 mu Turere rwa Nyamagabe, Nyaruguru na Rusizi, byishe abaturage bamwe abandi barakomereka, bitwika imodoka ndetse bigasahura imitungo y’abaturage.

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Sophie Wilmès, yasohoye itangazo avuga ko Rusesabagina unafite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, “atahawe ubutabera bwuzuye”, by’umwihariko bujyanye bwo kwiregura.

- Advertisement -

Yakomeje ati “Gufatwa nk’umwere igihe urukiko rutaramuhamya ibyaha nabyo ntibyubahirijwe. Ibyo byose bigatera ukwibaza ku bijyanye n’urubanza ndetse n’icyemezo cyafashwe.”

Ni icyemezo cyarakaje u Rwanda nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, cyane ko inzego z’u Bubiligi zafashije mu iperereza kuri Rusesabagina.

Mu byakozwe harimo isaka ryakorewe mu Bubiligi, ritahura ibimenyetso byinshi bijyanye n’amafaranga yohererezwaga abarwanyi ba FLN, cyane ko ari ho haba Munyemana Eric wari umubitsi wa MRCD iyobowe na Rusesabagina.

Mu isaka ryabaye mu Ukwakira 2019 kandi kwa Munyemana hafatiwe inyemezabuguzi ya telefoni eshatu za Blackphone zaguriwe abayobozi b’abarwanyi ba FLN ku £1300.

Ingingo ikomeye mu itangazo ry’u Bubiligi yakomezaga iti “Muri iki cyumweru i New York hategerejwe ikiganiro na Minisitiri w’u Rwanda, Vincent Biruta, ubwo hazaba harimo kuba Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye. Hagati aho, u Bubiligi bukomeje kuvugana na Rusesabagina.”

Iyo nama u Rwanda rwahise rutangaza ko itazabaho, ruvuga ko ibyo biganiro bizashoboka umunsi Minisitiri w’u Bibiligi azaba yakoze urugendo akajya i Kigali.

Itangazo rikomeza riti “Kubw’iyo mpamvu, inama yari kuzahuza ba Minisitiri ku mpande zombi ubwo hazaba hateranye inama y’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, ntabwo ikibaye.”

“Ariko, Guverinoma y’u Rwanda yiteguye kwakira mu Rwanda Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubwami bw’u Bubiligi mu gihe gikwiriye, mu gukomeza ibiganiro hagati y’ibihugu byombi.”

Mu gihe u Bubiligi bwavugaga ko Rusesabagina yimwe uburenganzira bwo kwiregura, muri Werurwe yivumbuye ku rukiko avuga ko ahagaritse kwitabira urubanza rwe.

Ni nyuma y’uko yari amaze gusaba urukiko ko kubera ubunini bwa dosiye, iburanisha ryasubikwa mu gihe nibura cy’amezi atandatu kugira ngo abanze abone ibikenewe byose byamufasha kwiga dosiye no gutegura imyiregurire.

Urukiko rwasanze ari igihe kirekire, rwemeza ko habanza kwiregura abandi 20 bareganwa, we akaziregura nyuma aho gutegereza kiriya gihe cyose iburanisha rihagaze.

Kutitaba urukiko byanagize ingaruka ku icarubanza rye, kuko urukiko rwasanze ibyaha by’iterabwoba bimuhama byarateye urupfu, bityo ko agomba gukatirwa gufungwa burundu.

Ariko Umucamanza Mukamurenzi Beatrice yaje kuvuga ko kuba Rusesabagina guhera abazwa mu iperereza “hari ibyo yemeye, agasobanura uburyo byakozwe akabisabira imbabazi, n’uko ari ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha mu nkiko, akwiye kugabanyirizwa ibihano agahanishwa igifungo cy’imyaka 25.”

Urukiko rwavuze ko rwashoboraga kujya munsi y’iriya myaka, ariko kuba ataritabiriye iburanisha ngo rumenye niba akomeza kwemera ibyaha, bitari gutuma ruyigabanya.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version