Bararegwa Iyicarubozo Bakoreye Muri Gereza Ya Rubavu

Urukiko rw’ibanze rwa Rubavu kuri uyu wa Kane taliki 07, Nzeri, 2023 rwaburanishije abantu icyenda barimo batatu bahoze bayobora Gereza ya Rubavu baregwa ibyaha birimo iyicarubozo ryakorewe bamwe mu bari bayifungiwemo.

Ryari iburanisha ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo.

Abo batatu b’umwihariko bahoze bayobora Gereza ya Nyakiriba hagati y’umwaka wa 2019 n’umwaka wa 2022.

Ni Kayumba Innocent, Gahungu Ephrem na Augustin Uwayezu.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bubarega kuba ibyitso mu cyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikaviramo bamwe urupfu.

Ikindi baregwa ni ukutamenyekanisha icyaha cy’ubugome, kutita ku muntu ushinzwe gucungira ubuzima ndetse n’iyicarubozo.

Abaregwa bose bahakana ibivugwa n’ubushinjacyaha.

Intandaro yo gufatwa kw’aba bantu yabaye amashusho ya Ndagijimana Emmanuel, uzwi nka Peter, yagaragaye  ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibisebe biri ku mubiri we.

Yavugaga ko byakomotse ku nkoni yakubitiwe muri gereza ya Nyakiriba (Rubavu).

Nyuma y’ayo mashusho, urwego rushinzwe igorora rwahise rutangira iperereza ku bari abayobozi b’iyi gereza mu bihe bitandukanye batangira gufatwa barafungwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo iriya gereza yayoborwaga na Gahungu Ephrem;  hapfuye abantu batanu, abandi bagakubitwa mu bihe bitandukanye akabihishira.

Bwemeza ko abapfuye bose bazize inkoni bakubiswe n’abacungaga gereza cyangwa abandi bafungwa babaga batumwe n’abacungaga iyo gereza.

Innocent Kayumba, we ubushinjacyaha bumushinja umuntu umwe witwa Nizeyimana Jean Marie Vianney.

Bwabwiye urukiko ko n’ubwo inyandiko z’abaganga zigaragaza ko abapfuye bose bazize impfu zisanzwe, hari izindi nyandiko zishingiye ku iperereza zigaragaza ko imfungwa zagezwaga kwa muganga zabaga zabaye intere nyuma yo gukubitwa abandi bakahagera bamaze gupfa.

Mu kwisobanura, Gahungu Ephrem  yabwiye urukiko ko ibyinshi mu bikorwa by’urugomo byabereye muri gereza igihe yari umuyobozi wayo ‘byabaga adahari.’

Avuga ko abapfuye bashyinguwe n’imiryango yabo mu cyubahiro batabanje kumenya icyabishe.

Abiregura bose bakemanga ibyavuzwe n’abatangabuhamya kuko ari imfungwa muri gereza ya Rubavu aba bigeze kuyobora.

Uwa gatatu Augustin Uwayezu we ashinjwa gukorera iyicarubozo Ndagijimana Emmanuel, ubushinjacyaha bukemeza ko byamuviriyemo ubumuga buri ku kigero cya 80%.

Uyu yisobanuye avuga ko Ndagijimana yageze muri Gereza ya Rubavu yarabanje gukubitirwa ahandi harimo aho yafungiwe mbere muri sitasisyo za Polisi.

Ndagijimana yakubitiwe muri gereza ya Rubavu akekwaho gushaka gutoroka gereza nk’uko ubushinjacyaha bwabibwiye urukiko.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kuba rufunze by’agateganyo abakekwa bose uko ari icyenda mu gihe ipererza rikomeje.

Abashinjwa bo basaba kuburana badafunzwe kuko ari abere kandi bakaba bamaze igihe mu buyobozi bw’amagereza atandukanye ari ba ntamakenwa.

Kayumba Innocent, wayoboye gereza zitandukanye mu Rwanda ari kuburana ibi birego mu gihe ari kurangiza ikindi gihano cy’igifungo cy’imyaka itanu yakatiwe n’urukiko nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwiba amafaranga umuntu wari ufungiwe muri gereza ya Nyarugenge (Mageragere) yari abereye umuyobozi.

Kayumba amaze muri gereza imyaka ibiri n’igice.

Aba bari abayobozi ba gereza baramutse bahamwe n’icyaha cyo gukora iyicarubozo bahanishwa igihano kiruta ibindi mu Rwanda cyo gufungwa burundu nk’uko bigaragara mu ngingo ya 113 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ingingo ya 113 igira iti : “ Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’iyicarubozo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25). Iyo iyicarubozo riteye urikorewe indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma atagira icyo yikorera, kubuza burundu umwanya w’umubiri gukora, gutakaza igice cy’umubiri gikomeye, urupfu cyangwa rikozwe n’umuntu ukora umurimo wa Leta mu mirimo ashinzwe, igihano kiba igifungo cya burundu.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version