Mu kigo Vivo Energy Rwanda basaba abafite stations zicuruza ibikomoka kuri Petelori gukorana nabo kugira ngo babarebere niba nta binyabutabire bidakwiye bibirimo.
Umukozi wacyo witwa Felix Ufiteyezu akaba ashinzwe igenamigambi ry’ama Station avuga ko ubuziranenge ku bikomoka kuri Petelori ndetse mu kgi Vivo Energy Rwanda ari ibintu bashyize imbere.
Avuga ko ari ngombwa ko ibikomoka kuri petelori bisuzumwa kuko hari ubwo biva ku ruganda bimeze neza ariko bikazagera kuri station hari ibyangiritse.
Ufiteyezu avuga ko iyo petelori cyangwa essence ije mu bwato ikagera i Dar Es Salaam muri Tanzania cyangwa i Mombasa muri Kenya, ipakurwa igashyirwa mu bigunguru mbere y’uko ipakirwa amakamyo yoherezwa mu Rwanda.
Essence cyangwa mazout bikoreshwa mu Rwanda akenshi bitumizwa muri Tanzania, bikavanwa ku cyambu cya Dar es Salaam.
Buri kimwe muri ibyo bigo gisuzuma niba ibikomoka kuri Petelori cyatumije hanze, byahageze byujuje ubuziranenge.
Felix Ufiteyezu ati:“ Dupima densité yayo tukareba ko nta zindi produits bashyizemo. Buriya buri mushoferi utwaye ikamyo, aba afite ibirango bya essence cyangwa mazout atwaye”.
Avuga ko icyo gihe habaho guhuza ibyo azanye( ni ukuvuga ibyo bamusanganye) n’ibyanditse ku nyandiko kugira ngo harebwe niba koko bihuye.
Atangaza ko kugira ngo essence cyangwa mazout ibe ifite ubushyuhe bukwiye, igomba kuba ifite ubungana na degree Celsius 20.
Hanarebwa kandi ireme bwite ry’ibyo bintu byombi kugira ngo hamenyekane niba nta bindi byongewemo.
Iyo ibipimo bidahuye, hakurikiraho kureba niba nta kintu umushoferi yaba yakuyemo cyangwa ngo yongeremo.
N’ubwo amakamyo azana amavuta mu Rwanda aba afite ahantu hatwarwa ibikomoka hafunzwe neza ngo hatagira uyiba, ntibibuza ko hasuzumwa niba amavuta ageze mu gihugu ameze neza.
Mu gihe bigaragaye ko hari ibyongewemo, hatangizwa iperereza ngo harebwe uko byagenze.
Abacunga niba ibikomoka kuri petelori bizanwa mu Rwanda byujuje ubuziranenge bavuga ko bakora ku buryo biba bibwujuje hirindwa ko ababigura bazabisanga ukundi, bakabitakariza icyizere.
Kubera ko u Rwanda rudakora ku nyanja, ruhendwa no gutumiza ibikomoka kuri petelori hanze yarwo.
Niyo mpamvu ibyo rutumiza bigomba kuba ari byiza ku baturage kugira ngo bidahombya Leta n’abandi babitumiza hanze.
Felix Ufiteyezu avuga ko Vivo Energy ishaka kujya ifasha za stations gusuzuma ubuziranenge bw’ibikomoka kuri Petelori, bigakorerwa aho zubatse.
Ati: “Hari ibipimo bifatwa na RSB ariko ibintu byo gupimira kuri station tukaba twakwereka umukiliya wacu ko ibintu tumuhaye bihuje n’ibyo twamwijeje, ni umwihariko wacu kuko ntitubitegekwa n’itegeko”.
Avuga ko baguze ibikoresho bita “measuring cylinders” byo gupimisha kugira ngo zifashe abakiliya kwizera ko bahawe ibikomoka kuri petelori byujuje ubuziranenge koko.
Ibyo bikoresho biba byaremejwe n’Ikigo RSB kugira ngo zikoreshwe zizewe.
Vivo Energy Rwanda ni ikigo gikorana n’ikigo Engen.
Yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2019.
Gishinzwe gutumiza, gukusanya no gutanga ibikomoka kuri petelori hiya no hino Mu Rwanda.
Mu Rwanda gifite icyicaro gikuru mu nyubako yitwa YUSSA iri ahahoze ari kwa Makuza.