Barashaka Gukomanyiriza ‘Amabuye Y’Agaciro’ Ava Mu Rwanda No Muri DRC

Intambara iri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ifite ingaruka nyinshi harimo no kuba hari ibihano by’ubukungu biri kwigwa uko byafatirwa u Rwanda na DRC cyane cyane ku byerekeye amabuye y’agaciro abiturakamo harimo na coltan.

Ikigo kitwa Responsible Minerals Initiative (RMI) gishinzwe kureba niba amabuye y’agaciro agera ku isoko mpuzamahanga aba aturutse mu biganza byiza kivuga ko kitakizera amabuye ya coltan aturuka mu gace u Rwanda na DRC biherereyemo.

Ubusanzwe amabuye ava mu Karere ibi bihugu byombi biherereyemo asuzumwa n’ikigo kitwa International Tin Supply Chain Initiative (ITSCI).

Ubuyobozi bwa RMI buvuga ko butakizera ibitangazwa na International Tin Supply Chain Initiative (ITSCI).

- Advertisement -

Ikigo  RMI gishinzwe gusuzuma niba amabuye y’agaciro ava mu bigo 400 hirya no hino ku isi aba ataraciye mu maboko afite ibiganza birimo amaraso.

Ibi bigo ngo birindwa cyane cyane kugura amabuye y’agaciro yiganjemo aturuka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Mu rwego rwo kwanga ko hari amabuye yagera ku isoko mpuzamahanga avuye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo kandi atujuje ibisabwa, abo mu kigo Responsible Minerals Initiative bakuye ikigo ITSCI ku rutonde rw’ibigo biboherereza amabuye y’agaciro.

Bavuga ko badashobora gushira amakenga kiriya kigo.

Abahanga bavuga ko muri iki gihe bigoye kwizera ko ibyo kiriya kigo kigeza ku isoko mpuzamahanga byaba byaturutse ahantu ho kwizerwa.

Kimwe mu bigo bikomeye bikemanga iki kigo ni ikizwiho kurwanya ruswa ku rwego mpuzamahanga kitwa Global Witness.

Iki kigo cyo mu Bwongereza kivuga ko ikigo icyo ari cyo cyose gishaka kwemerwa ko kigeza ku isoko mpuzamahanga amabuye y’agaciro adakemangwa kigomba gusuzuma neza aho ariya mabuye ava kandi nticyemere buhumyi ibitangazwa na International Tin Supply Chain Initiative (ITSCI).

Ikigo The Responsible Minerals Initiative (RMI) kivuga ko cyahaye abayobozi b’ibigo bisuzuma ubuziranenge n’aho amabuye yaturutse igihe kitarengeje Nyakanga, 2023 bakaba bakemuye ibibazo bituma amabuye yabo akemangwa.

Ku byerekeye u Rwanda, mu mwaka wa 2014, rwabaye urwa mbere mu kwohereza hanze amabuye ya tantalum ari nayo yamamaye nka coltan.

Icyo gihe ikigo Global Witness cyatangaje ko amabuye y’u Rwanda nayo atari ayo kwiringirwa.

Ngo amabuye arimo tin, tantalum na tungsten, u Rwanda ruvuga ko rucukura kandi rukayagurisha, si ayarwo!

Icyakora mu mwaka wa 2015, Perezida Kagame yavuze ko abavuga ko u Rwanda nta coltan rugira baba bibeshya.

Yavuze ko uretse no kuba ruyifite nyinshi, ahubwo rufite na nziza cyane.

Yagize ati: ” U Rwanda ntirufite coltan gusa ahubwo rufite na colttan nziza cyane. Ibi ni ibintu bimaze igihe kinini bizwi.”

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rufite coltan kandi nyinshi

Kugeza ubu mu Rwanda hari ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro 815, muri byo ibigera kuri 442 bicukurwa mu buryo buhoraho mu gihe DRC ifite ibirombe 365.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version