Umuyobozi Mu Mujyi Wa Kigali Yabwiye Abakora Uburaya Ko Babishatse Babureka

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza, Madamu Martine Urujeni yabwiye abaturage bo mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Nyabisindu I barimo n’abakora uburaya ko Imana ishobora kubafasha kubivamo ariko no bisaba ko nabo babishyiramo imbaraga.

Urujeni yabivugiye mu giterane cyateguwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera bufatanyije n’Itorero rya ADEPR ururembo rwa Remera cyari kigamije kwibutsa abaturage bo muri kariya gace ko ibikorwa bibi bakoraga bakagira imico myiza ishimwa na bose.

Muri iki giterane hari haje abaririmbyi bo muri iri dini baririmbira  abaturage imdirimbo z’Imana ziruhura imitima y’abazumva.

Umwe mu bagore bo muri uyu murenge yahaye ubuhamya bagenzi bw’uko uburaya n’ubwomanzi byari byaramwokamye.

- Advertisement -

Yitwa Noella.

Ati: “ Nta muganga wagukiza urumogi, wagukiza uburaya bwakubase uretse Imana…”

Kuri we, iyo umuntu yemeye ko Imana yamushoboza kureka ingeso mbi, abigeraho ariko ngo bisaba kubyiyemeza no kubikora.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Bwana Déo Rugabirwa yabwiye abari baje muri icyo gikorwa ko bamwe mu baturage be bafite imyitwarire idahwitse, iyi ikaba ari yo mpamvu batangije ubu bukangurambaga bise Operation Marume Na Masenge .

Gitifu w’Umurenge wa Remera Rugabirwa aganiriza abaturage

Igamije gufasha abaturage bari bafite imyitwarire y’ubwicamategeko kuyireka, bigakorwa binyuze mu bujyanama n’ibiganiro bihuza ubuyobozi, amadini n’abaturage .

Rugabirwa yavuze ko akurikije  imbaraga ziri gushyirwa muri iyi gahunda n’uburyo inzego zose ireba ziri kuyitabira, asanga izatanga umusaruro.

Icyakora ngo ni umurimo abantu bagomba kujyanamo kandi mu buryo buhoraho.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu Martine Urujeni yabwiye abaturage bari aho ko uwo ari we wese washaka guhindura imyitwarire ye ikaba myiza, yabigeraho.

Icyakora ngo kugira ngo Imana ibimufashemo, bisaba ko nawe ashyiraho ake.

Nyuma yo kumva isengesho abaturage biganjemo abagore ari bamaze gusenga basaba Imana kubafasha ikabakura mu buraya, Martine Urujeni yababwiye ko iyo ndahiro barahiriye Imana bapfukamye, itagomba kuba amasigarakicaro.

Ati: “Buriya umuntu uri mu byaha aba ari umuntu ukwiye kwitabwaho, ntabwo aba ari umuntu ukwiye gucibwa urubanza kuko natwe nk’abantu b’abanyabyaha ntawe tuba tugomba gucira urubanza.”

Ubwo umuhango wo gusengera bariya baturage ngo Imana ibavane mu byo barimo warangiraga, hakurikiyeho kuremera abaturage hatangwa Miliyoni Frw 3 zo kuzishyurira ubwisungane abatishoboye.

Ikindi kandi abiyemeje kuva mu byaha banditswe amazina n’aho batuye kugira ngo bazafashwe mu mibereho yabo kuko imibereho mibi ubwayo itera imico mibi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version