CP Kabera Yabwiye Abanyonzi Akamaro Ko Kugenda Neza Mu Muhanda

Ubukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda mu kwirinda impanuka no kuzirinda abandi bwakomereje mu banyonzi.

Hashize igihe gito kandi Polisi iburiye n’abakoresha umuhanda wa Kicukiro Sonatubes- Bugesera ko bagombye kujya baca aho buri wese yagenewe kuko hateganyijwe.

Icyo gihe ubu bukangurambaga bwibanze ku banyamaguru bambuka nabi ahitwa Zebra crossing.

Icyo gihe Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yabwiye Taarifa ko umugambi Polisi ifite ari uwo gukumira ko abantu bakomeza gupfa cyangwa kumugara binyuze mu gukoresha umuhanda nabi.

- Advertisement -

Yavuze kandi ko icyo Polisi idashaka ari uko abantu bangiza ibikorwa remezo bbirimo gukandagira indabo binyuze mu guca aho batagenewe.

CP Kabera yabwiye Taarifa ko ubusanzwe inzira yagenewe abanyamaguru ari iyo kubahwa.

Si inzira yo gukoresha uko abantu bashaka ngo ni uko ari nto kandi ikoreshwa n’abatari mu binyabiziga.

Ati: “ Kuki umuntu utwaye imodoka agomba kukurindira ngo wambuke warangiza ukajya mu byo gupeperana, gucatinga, kwitaba telefoni n’ibindi? Mufashe nawe wifasha wambuke vuba ntawe uguhutaje ariko nawe ntawe utindije bitari ngombwa.”

Avuga kandi ko ntawakwiye kwitwaza ko hari zebra crossing runaka zasibamye ngo akore amakosa y’umuhanda.

Ni inama aha abashoferi n’abanyamaguru kuko ngo bose bibareba.

Kuri uyu wa Gatandatu, ubutumwa bwa Polisi mu kwirinda impanuka zo mu muhanda bwagejejwe ku banyonzi 195 bahagarariye abandi bakorera mu mirenge itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali.

Abanyonzi 195 nibo bahagarariye abandi mu kumva ubukangurambaga bwa Polisi

Ku rubuga rwa Twitter rwa Polisi y’u Rwanda  handitseho ko ubukangurambaga uru rwego rwakoreye muri bariya banyonzi bwari bugamije kubibutsa ‘kubahiriza amategeko y’umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo.’

Ngo ni nyuma y’uko hari abafashwe bayarenzeho mu gihe abandi babiburiyemo ubuzima.

Polisi Iracyebura Abambuka Zebra Crossing Bimaringa

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version