Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Barashinja REG Kwigabiza Amasambu Yabo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Barashinja REG Kwigabiza Amasambu Yabo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 July 2022 1:34 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Bushekeri hari abaturage batakamba basaba ko Ikigo cy’Ingufu, Rwanda Energy Group, kigabije amasambu yabo kiyubakamo ibikorwa remezo batabimenyeshejwe.

Babwiye bagenzi bacu bo ku UMUSEKE ko abakozi ba kiriya kigo bibangirije imyaka yari iteye mu masambu yabo, bakahacisha ibyuma by’amashanyarazi kandi ntibabarirwe ngo bishyurwe ibyabo.

Umwe muri abo baturage yitwa Baaratsikimba.

Atuye mu Mudugudu wa Kinini, Akagari ka Nyarusange, mu Murenge wa Bushekeri.

Avuga ko yabonye abantu bacukura mu butaka bwe, abajije ubuyobozi  bumubwira ko ntacyo bubiziho.

Ati “ Nabajije Mudugudu n’uw’Akagali bambwira ko ntacyo babiziho mbaza ushinzwe ubutaka mu Murenge ambwira ko nzandikira Akarere nkabamenyesha.”

Yabajije n’uyobora REG mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke amubwira ko ari bumuhamagare amaso ahera mu kirere.

Mu Murenge wa Bushekeri niho abashinja REG kubangiriza imitungo batuye

Undi muturage yitwa Mukamukungu Pascasie nawe avuga ko yabonye baza bashinga amapoto mu butaka bwabo nta nama bagishijwe.

Yunzemo ko bagiye kubona babona abantu baraje batangiye gutemagura imyaka bari barahinze kandi yarikuze.

Ati “Ntabwo batubariye ibyacu, turifuza ko baha agaciro ubutaka bwacu n’ibirimo bakatwishyura.”

Uwitwa Harindintwali asaba  ko bakurwa mu rujijo bakamenya niba bazishyurwa ibyabo byangijwe.

Ati “Twabyakiriye nabi, bagombaga kutubwira tukamenya aho bazatwara, turifuza ko batubarira ubutaka n’ibyangijwe bakabyishyura.”

Ubuyobozi bwa REG ngo bwababwiye ko habayeho kwimura ahagomba kunyuzwa uyu muyoboro, ko ikibazo kiri gukurikiranwa.

Ngo abafite ibyabo byangiritse bagomba kubarirwa bakishyurwa.

Mukankiko Bernice umukozi wa REG mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke ushinzwe ibikorwa byo gutanga ingurane yahaniye UMUSEKE ko ibyo abaturage bavuga ari byo, ahubwo avuga ko  babyumvikanye.

Ati: “Ntabwo twabikoze tutumvikanye n’abaturage.  Hari ababashije kuvugana nabo hari n’ababariwe, ikibazo cyagaragaye hari aho bagiye baza gushyira amapoto hakaba aho bagira deviation, barakigaragaje nanjye barakimpa mbyohereza i Kigali ntegereje ko baduha umwanzuro.”

Avuga ko  muntu witangira Leta ahubwo ‘niyo ifasha abantu bayo’ ikabagezaho amashanyarazi.

Mukankiko avuga ko ab’i Kigali bamubwiye ko bazohereza indi kipe ikareba aho bagiye bakora ‘deviation’ noneho bakabarirwa.

Itegeko N° 32/2015 ryo kuwa 11/06/2015 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange mu ngingo yaryo ya 32 ivuga ko mu gihe nyir’ubutaka cyangwa nyir’ibikorwa byabukoreweho yemeye agaciro kagenwe n’abagenagaciro ashyira umukono cyangwa igikumwe ku nyandiko zabugenewe z’indishyi ikwiye yemejwe.

Icyakora bisa n’aho hari benshi batazi cyangwa se birengagiza nkana iri tegeko bakangiza imitungo y’abaturage, abaturage bagahora mu nzira bajya kubaza iby’umutungo wabo wangijwe ku maherere.

TAGGED:AbaturageAmasambiAmashanyaraziBushekerifeaturedNyamashekeREG
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Museveni Yagurishije Ramaphosa Inyambo Zifite Agaciro Ka $120,000
Next Article FERWACY Yikomye Abategura Amasiganwa Y’Igare Batayimenyesheje
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?