Jhonatan Restrepo Yegukanye Agace Ka Gatatu Ka Tour du Rwanda 2022 - Taarifa
Menu
Indimi

Jhonatan Restrepo Yegukanye Agace Ka Gatatu Ka Tour du Rwanda 2022

Yanditswe kuwa

Jhonatan Restrepo ukinira Drone Hopper Androni Giocattoli ni we wegukanye agace ka gatatu k’isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda 2022, yanikiye bagenzi be mu isiganwa ryatangiriye mu Mujyi wa Kigali rigasorezwa i Rubavu.

Rwari urugendo rutoroshye rwa kilometero 155.9, ari narwo rurerure ruzabaho mu duce (stages) umunani tugize isiganwa ry’uyu mwaka.

Restrepo ukomoka muri Colombia yahise anashyiraho agahigo ko kwegukana uduce  dutandatu muri Tour du Rwanda, mu nshuro zose amaze kuyikina.

Yageze mu karere ka Rubavu akoresheje amasaha 3h54’10’, yegeranye cyane na Laurance Axel ukomoka mu Bufaransa ukinira B&B Hotels, Madrazo Ruiz Angel wo muri Espagne ukinira Burgos-BH, Tesfazion Natnael wo muri Eritrea ukinira Drone Hopper – Androni, Ewart Jesse wo muri Ireland na Mulueberhan Henok wo muri Eritrea bakinira Bike Aid, na Budiak Anatolii wo muri Ukraine ukinira Terengganu Polygon Cycling.

Abakinnyi 10 baje mu myanya ya mbere

Ibyishimo byari byose kuri Jhonatan Restrepo

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published.

Advertisement

English Version

Advertisement
Advertisement Enter ad code here