Barashinja Tshisekedi Kwigiriza Nkana Ku Nzirakarengane

Imiryango itari iya Leta muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ivuga ko Perezida w’iki igihugu aha amabwiriza ingabo na Polisi yo kugirira nabi abo yita ku batamwumva.

Babitangaje nyuma y’ijambo Tshisekedi aherutse kuvugira mu Misa yabaye taliki 25, Kamena, 2023 ubwo yari yitabiriye Yubile y’imyaka Musenyeri Bernard Kasanda amaze ahawe ubushumba.

Musenyeri Emmanuel Bernard Kasanda

Abayobora iyo miryango bavuga ko mu bikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu bikorwa n’abo Perezida Felix Tshisekedi aba yahaye amabwiriza, harimo gufunga abantu mu buryo budakurikije amategeko no gushimuta abantu ntihamenywe aho barengeye bikozwe n’inzego z’umutekano.

Bavuga ko n’ubwo muri abo bafatwa hashobora kuba harimo abica amategeko, ariko ngo harimo n’abazira ubusa, abantu ntibamenye aho barengeye.

- Advertisement -

Kimwe mu byo bashingiraho bavuga ko Perezida Tshisekedi ari we utanga ariya mabwiriza, ni uko aherutse kuvuga ko ‘nta buremere aha’ iby’uburenganzira bwa muntu.

Kuri bo ngo ibi byerekana ko afite aho ahuriye n’ibibi bikorerwa abantu bafungwa bikarangirira aho ntibaburanishwe.

Tshisekedi aherutse kuvuga ati: “ Nzahangana n’uwo ari we wese w’Umukongomani uzashaka gushyira igihugu cyacu mu kaga. Nzabikora ntitaye ku byo bazavuga birimo guhungabanya uburenganzira bwa muntu cyangwa ikindi gisa nabyo kandi nta muntu n’umwe ugomba kugira amabwiriza ampa kuri iyi ngingo”.

Radio Okapi ku rubuga rwayo yanditse ko abakora mu miryango itari iya Leta bahereye kuri iyi mvugo, bemeza ko ihohoterwa rikorerwa abaturage muri kiriya gihugu riba ryategetswe na Perezida wa Repubulika.

Icyakora abo mu ishyaka riri ku butegetsi bavuga ko iby’abo mu miryango itari iya Leta bavuga nta shingiro bifite.

Umwe muri bo ni Umudepite witwa Ntumba Tshiabola.

Tshiabola avuga ko Perezida Tshisekedi azi kandi yubaha uburenganzira bwa muntu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version