Kaminuza Y’Ubuzima Rusange Ya Butaro Ku Mwanya Mwiza Muzo Muri Afurika

Uretse kuba ari iya munani mu zigisha neza muri Kaminuza zo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Kaminuza y’Ubuzima rusange ya Butaro (University of Global Health Equity (UGHE), yashyizwe ku mwanya wa kabiri muri Kaminuza zituma ubuzima bw’abatuye aho zubatse, buhinduka.

Ni amakuru aherutse gutangazwa muri raporo yitwa Sub-Saharan Africa (SSA) University Rankings yasohowe n’ikigo Times Higher Education.

Ni ikigo cy’Abongereza gitanga amakuru ku mikorere y’amashuri makuru na za Kaminuza.

Kaminuza y’ubuzima rusange ya Butaro yagizwe iya kabiri mu kwita ku bayituriye, ihabwa amanota 92,2%.

Indi Kaminuza yo mu Rwanda yashyizwe ku mwanya wakwita ko ari mwiza ni iy’Abadivantisiti bo muri Afurika yo hagati yitwa Adventist University of Central Africa (AUCA).

Iri ku mwanya wa 71.

Gushyira biriya bigo ku rutonde rw’uko birutanwa byakozwe hashingiwe ku ngingo eshanu:

Umutungo w’ikigo, kwemererwa kuryigamo n’inzira bicamo, ubushobozi bw’abarimu, uko abanyeshuri bakurikira amasomo n’imitsindire ndetse n’akamaro ibyo bize bigirira abatuye Afurika.

Bivuze ko iby’ingenzi bibandaho ari ukwigisha, ubushakashatsi no kureba impinduka zigera ku baturage ziturutse ku mikorere y’izo kaminuza.

Intiti muri Kaminuza y’ubuzima rusange; Professor Abebe Bekele uyobora ishami ry’ubuvuzi yabwiye The New Times ko kuba  kaminuza yigishamo yarashyizwe muri Kaminuza 10 zikora neza muri Afurika ari ikintu cyo kwishimira.

Avuga ko babigezeho binyuze ku mbaraga buri wese yashyize mu mikorere ye.

Bivuze ko abarimu, abanyeshuri n’abakozi bayo, buri wese yitanze uko ashoboye kugira ngo bagere ku byiza bishimira.

Bekele avuga ko ku ikubitiro babanje kwigisha abanyeshuri, intego ari ukubaha ubumenyi buzatuma bagira impinduka mu baturage.

Yemeza ko intego ya Kaminuza akorera ari ukugirira akamaro Afurika yose cyane cyane ko muri iriya Kaminuza higa abanyeshuri bava mu bihugu 33 byo kuri uyu mugabane.

Kugira ngo iyi Kaminuza igere ku nshingano zayo muri Afurika, byasabye ko ikorana na Minisiteri z’ubuzima mu bihugu byinshi by’uyu mugabane.

Professor Abebe Bekele avuga ko batazatezuka ku mikorere n’imyigishirize binoze kuko ari nabyo byatumye bashyirwa ku mwanya bariho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version