Barbados Ikomeje Gukorana N’u Rwanda Mu Ishoramari

Mu Murwa mukuru wa Barbados witwa Bridgetown, intumwa z’u Rwanda ziyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Prof Manasseh Nshuti zahuye n’abashoramari bo muri iki gihugu. Baganiriye uko imikoranire mu ishoramari hagati y’ibihugu byombi yashyirwa ku rundi rwego.

Ni inama ihuza ibihugu byombi yitwa Barbados-Rwanda Investment and Tourism Forum.

Prof Nshuti yavuze ko imikoranire hagati y’abashoramari ba Kigali n’aba Brigdetown ari ingenzi mu gutuma abatuye ibihugu byombi bunguka binyuze mu bucuruzi bubereye buri ruhande.

Prof Nshuti avuga ko imikoranire mu ishoramari hagati y’u Rwanda na Barbados ari ingenzi

Undi muyobozi wo mu Rwanda wari uri muri iyi nama ni Nelly Mukazayire, akaba Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB.

- Kwmamaza -

Si ubwa mbere inama nk’iyi iterana kubera ko taliki 11, Ukwakira, 2022 nabwo yateraniye muri Kigali Convention Center.

Icyo gihe abashoramari bo mu Rwanda baganiriye na bagenzi babo bo mu Kirwa cya Barbados mu rwego rwo guhana amakuru y’aho buri ruhande rwashora imari rukunguka.

Abo muri Barbados babwiye abo mu Rwanda  ko hari ahantu henshi Abanyarwanda bashobora gushora imari harimo mu burezi, mu bushakashatsi, mu bucuruzi budandaza, ikoranabuhanga, n’ahandi.

Bababwiye ko igihe cyose bavumva ko bashaka gushora muri kiriya gihugu bazajya yo bisanga.

Muri iki gikorwa, nabwo hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, inganda, n’ubukerarugendo n’amahoteli.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Dr Ernest Nsabimana niwe washyize umukono ku masezerano ku ruhande rw’u Rwanda.

Nelly Mukazayire yari ahagarariye RDB nk’ikigo gishinzwe iterambere ry’u Rwanda.

Barbados ni kimwe mu birwa bya Caribbbean. Ni gito cyane k’ubuso kiri ku buso bwa 432 km2 .

Abaturage bagituye barutwa ubwinshi  n’abatuye Akarere ka Kicukiro(gafite abaturage 318,564) kuko iki gihugu gituwe n’abaturage  287,000. Umurwa mukuru w’iki gihugu witwa Bridgetown.

N’ubwo cyabanje gukolonizwa n’abanya Espagne mu kinyejana cya 15 Nyuma ya Yesu, Barbados yaje gutegekwa n’Abongereza  mu mwaka wa 1627 cyane cyane ko ari hamwe mu hantu abacakara bacishwaga bajyanwa i Burayi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version