Uganda: Amakipe Y’u Rwanda Ya Volley Ari Kwitwara Neza

Ku kibuga cy’imikino itandukanye cya Lugogo muri Kampala hari kubera imikino ya Volleyball y’ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba.  Ikipe ya APR Volleyball Club y’abagore yakatishije itike ya ¼ cy’irushanwa ngarukamwaka ryateguwe na Kampala Amateur Volleyball Club yo muri Uganda.

Iyi kipe y’Abanyarwandakazi yabigezeho nyuma yo gutsinda Espoir VC na KAVC amaseti 3-0 kuri buri mukino bakiniye ku kibuga cy’imikino cya Lugogo.

Andi makipe ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa  ni Ikipe ya Polisi y’u Rwanda.

Iyi kipe nayo yaraye itsinze Equity Bank Volleyball Club yo muri Kenya ku maseti atatu kuri abiri,  ukaba wari umukino ukomeye.

Ku ruhande rw’u Rwanda, hiyongeraho ikipe ya Rwandair Volleyball Club nayo yaraye itsinze iyo muri Kenya yitwa Busia Volleyball Club ku maseti 3-2 ariko, ku mukino wa kabiri, iza gutsindwa na KAVCA ya Uganda amaseti 3-0.

Iri rushanwa ngarukamwaka ritegurwa na NSSF KAVC International Volleyball 2023.

Ryatangiye kuri uyu wa Gatanu taliki 4 rikazarangira ku Cyumweru taliki 06, Kanama, 2023.

Ryitabiriwe n’amakipe atandukanye yaturutse muri Sudani y’Epfo, Tanzania, Kenya,  u  Rwanda, Uburundi na Uganda yariteguye.

Ikipe ya Rwandair
Ikipe ya APR FC y’abagore bakina Volley
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version