Dukurikire kuri

Imibereho Y'Abaturage

Barifuza Ko Abatuye U Rwanda Bose Babona Amazi

Published

on

Mu Rwanda hatangijwe ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage gukoresha amazi neza kugira ngo abafashe kwirinda indwara ziterwa n’umwanda ndetse birinde na COVID-19. Buzakorwa ku bufatanye n’ikigo Water Aid.

Buzagirwamo uruhare n’abafata ibyemezo bya Politiki hagamijwe gufasha abaturage kumenya uko bayakoresha neza kurushaho.

Muri iriya nama abatanzemo ibiganiro bavuze ko iyo abaturage batigishijwe akamaro ko gukoresha amazi bisukura bibagiraho ingaruka.

Iki ni ikibazo kiri henshi muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko.

Umuyobozi w’Ikigo Water Aid mu Rwanda  Maurice Kwizera yavuze ikigo ayobora n’abafatanyabikorwa bacyo bakora bagamije kugeza amazi hirya no hino mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ikigo Water Aid mu Rwanda Maurice Kwizera

Ku rundi ruhande ariko, avuga ko atari akazi koroshye kuko hari igice kinini cy’u Rwanda atarageramo.

Yavuze ati: “ Intego yacu ni uko tugomba gukorana na Leta n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo dukore uko dushoboye tugeze amazi meza ku baturage benshi uko bishoboka.”

Abajijwe niba atabona ko igiciro cy’amazi kikiri hejuru, Kwizera yavuze ko burya amazi ari ingenzi k’uburyo ikiguzi byasaba cyose yagitanga.

Icyo bisaba gusa ngo ni uko abaturage biyumvisha akamaro ko gukoresha amazi meza kandi neza.

Kuri we igikwiye ni uguhindura imyumvire abantu bakumva ko amazi ari ubuzima kandi arinda n’indwara.

Ibi ariko bizasaba igihe kuko hari abantu bumva ko kunywa amazi ari ikimenyetso cy’ubukene.

Ubukangurambaga bwo  gushishikariza abaturage kwimakaza isuku n’isukura binyuze mu gukoresha amazi, bayise Hygiene of  Health’.

Uretse kuba amazi afasha mu kurinda izindi ndwara kandi ngo iyo ataza kuba ahari, abantu batari bushobore kugabanya ingaruka za COVID-19.

Umuyobozi w’Ikigo Water Aid ushinzwe gukwirakwiza amazi meza ku isi mu gace k’Afurika y’i Burasirazuba witwa Olutayo Bankole-Bolawole nawe yavuze ko iyo urebye uko ikibazo cy’amazi kiri hirya no hino ku isi kimeze, usanga ari ngombwa ko hakorwa ubukangurambaga bwo kwibutsa abantu ko n’amazi macye bafite bagombye kuyakoresha neza.

Ati: “ Mu rwego rwo gufasha abantu kumenya akamaro ko gukaraba no kubikunda, Water Aid yatangije ubukangurambaga twise WASH, kandi dushyira n’ibikoresho byo gukaraba intoki hirya no hino mu bitaro n’ahandi hagamijwe gufasha abantu gukomeza isuku banirinda COVID-19.”

Muri iriya nama yiswe Global Health Summit, abo muri Water Aid  basangije bagenzi babo ibyo bamaze kugeraho mu guteza imbere isuku n’isukura.

Ikindi ni uko iriya nama yahuriranye n’uko Isi yibutse akamaro ko gutunganya ubwiherero kandi buri mu hantu hacyenera amazi kurusha ahandi abantu bacyenera gukoresha.

Ni umunsi uba buri tariki 19, Ugushyingo, 2021.

 Ni inama yabaye mu rwego rw’indi nama yisumbuyeho yitwa  Global Health Summit.

Mu buryo bwagutse, abitabiriye iyi nama bunguranye ibitekerezo by’uko abantu muri rusange batangira kwitegura kuzahangana n’ikindi cyorezo gishobora kuzavuka.

Bibukiranyije ko iyo abantu  batuye bacucitse, badafite amazi ahagije n’ibindi bikorwa remezo kandi  aho bari bakaba hari urujya n’uruza rwinshi, biba bishobora kuba intandaro yo kwandura no kwanduzanya icyorezo runaka.