Basakuze, Ariko Ni Umufungwa Nk’Abandi – RCS Yasubije Umuryango Wa Rusesabagina

Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa, SSP Uwera Pelly Gakwaya, yavuze ko Rusesabagina Paul ari umufungwa nk’abandi, bityo nta kibazo gikwiye kubaho igihe afashwe nk’abandi bari kumwe muri gereza.

Umwe mu bakobwa ba Rusesabagina yumvikanye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ku wa 4 Kamena 2021 yabahamagaye, ababwira ngo basakuze cyane kubera ko agiye kwimwa ibiribwa, amazi n’imiti.

Ati “Yaraduhamagaye nk’uko bisanzwe aratubwira ngo noneho nimusakuze cyane, ejo hashize bambwiye ko kuva uyu munsi batazongera kumpa ibyo kurya, ndetse ko n’amazi bajyaga bampa nayo ntazongera kuyabona, n’imiti, ndetse no kuba mbahamagaye bitazongera, ubungubu ari ubwa nyuma .”

Ni ibintu bahuzaga no gushaka kumuhatira gusubira mu rubanza yivanyemo guhera ku wa 12 Werurwe.

- Advertisement -

RCS iheruka gutangaza ko ubwo Rusesabagina yoherezwaga muri gereza i Mageragere yabanje guhabwa icyumba cye wenyine n’amafunguro byihariye.

Nyamara ngo mu minsi ishize yatangiye kuvuga ko afungiwe ahantu ha wenyine, bituma ashyirwa hamwe n’abandi bafungwa, atangira kugaburirwa nk’abandi.

SSP Uwera yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko nta mpamvu ikwiye gutuma Rusesabagina afatwa nk’aho agomba guhabwa umwihariko, kuko ari umufungwa nk’abandi.

Yakomeje ati “Ariko ngira ngo mukanya numvaga umukobwa we avuga ngo yaratubwiye ngo dusakuze, ni ugusakuza nyine! Basakuze, ariko ni umufungwa nk’abandi kandi yitaweho kimwe n’abandi. Iyo akeneye umuganga aramubona, ararya nk’abandi, hari ibiryo byateganyijwe buri mufungwa agenewe, na we arabibona nta na kimwe tumuhezaho.”

Mu gukomeza kuvuga ko Rusesabagina yimwe uburenganzira bwe, hari imiryango itandukanye ivuga ko akeneye kubuhabwa nubwo nta kigaragaza ko yabwambuwe.

Kuva yafungwa, umuryango we wakomeje kuvuga ko arengana bityo akwiye kurekurwa, mu gihe abagizweho ingaruka n’ibyaha by’iterabwoba aregwa bishamikiye ku mutwe wa MRCD/FLN, nabo basaba guhabwa ubutabera.

Urugaga rw’abavoka bo mu Burayi, European Bars Federation (FBE), rwasohoye itangazo ruvuga ko rushyigikiye ko Rusesabagina asubizwa uburenganzira bwe bw’ibanze, ko akwiye guhita arekurwa agasanga umuryango we.

Urubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be 20 bareganwa ibyaha by’iterabwoba rurakomeje, nubwo we yavuze ko atazongera kwitaba urukiko. Iburanisha rigeze ku rwego rwo kumva abaregera indishyi muri uru rubanza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version