Urukiko rwisumbuye rwa Kinshasa rwagize abere abantu bose baregwaga kwica General Delphin Kahimbi, wahoze akuriye iperereza mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC.
Uyu mugabo wari ukomeye ku bwa Perezida Joseph Kabila yasanzwe iwe yapfuye ku wa 28 Gashyantare 2020. Hari nyuma y’iminsi ibiri gusa ahagaritswe mu kazi na Perezida Felix Tshisekedi.
Ibyo byose kandi byabaye nyuma y’uko ku wa 20 Gashyantare 2020 yatangiriwe ku kibuga cy’indege n’Ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka, ashaka kujya muri Afurika y’Epfo.
Mu bahise batabwa muri yombi bakekwaho ruriya rupfu harimo umugore we Brenda Nkoy na nyirabukwe Scholastique Mondo, hamwe n’abandi bantu b’inshuti z’umugore. Hari n’abavugaga ko yaba yiyahuye.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko bariya bagize uruhare mu kwica jenerali ku bushake, bubasabira igihano cy’urupfu.
Gusa kuri uyu wa Mbere urukiko rwabagize abere bose bararekurwa, ruvuga ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwagaragaje.
Urubanza rwahise rusozwa nta butabera bubonetse, nk’uko byakunze kugenda ku bantu bakomeye bagiye bicwa muri RDC.
Hari amakuru ko Gen Kahimbi yakekwagaho n’inama nkuru y’umutekano kuba afite uruhare mu bikorwa byo guhisha intwaro no guhungabanya umutekano. Byongeye, ngo yaba yari yarashyizeho ijisho rigenda ku bayobozi bakomeye muri guverinoma.
Gen Kahimbi yari amaze imyaka itandatu ayobora iperereza rya gisirikare.
Mbere yaho yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu cyiswe Kimya 2 muri Kivu y’Epfo ndetse aba umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’ubutasi muri Kivu y’Amajyaruguru.