Museveni Yategetse Ko Abapolisi Bo Mu Muhanda Bahabwa Imbunda

Perezida Yoweri Museveni yategetse ko abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bahabwa imbunda, nyuma y’uko Gen Katumba Wamala aheruka kuraswa n’abantu bagendaga kuri moto, umupolisi ntabashe kubahagarika.

Gen Katumba wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda aheruka kuraswa n’abantu bitwaje intwaro, umukobwa we n’umushoferi bahasiga ubuzima, we arakomereka.

Museveni yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko nyuma y’iraswa rya Gen Katumba hari abakomeje gutangaza ko niba jenerali w’inyenyeri enye araswa, bivuze ko abantu basanzwe bari mu mazi abira ku buryo bashobora no guhunga.

Yavuze ko Gen Wamala hari ikosa yakoze ubwo yagendaga mu modoka adafite indi imuherekeje, yari gutuma abamurasheho bibagora.

- Advertisement -

Gusa ngo sicyo kibazo cyonyine, kuko abagabye kiriya gitero baciye mu rihumye umutekano w’igihugu wari umaze igihe umeze neza.

Yakomeje ati “Urugero nk’aba bantu bagabye igitero kuri Katumba bahuye n’umupolisi wo mu muhanda nta mbunda afite, agerageza kubahagarika baramusuzugura baragenda. Murabona ko barimo gukoresha amahoro dufite bagakora ibyaha.”

Ni ibintu yavuze ko bigomba guhita bihinduka.

Ati “Ubu polisi yo mu muhanda igiye guhabwa imbunda, ntabwo uzongera kuza ngo unyure kuri polisi yo mu muhanda nk’uko babikoze, ubu bazajya baba bafite imbunda cyangwa bari kumwe n’abantu bafite imbunda, nugerageza kugenda bakurase.”

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda Maj Gen Paul Lokech yavuze ko bakomeje gukoresha imbaraga zose, kugira ngo abagabye kiriya gitero bafatwe.

Yavuze ko umutekano wari umaze iminsi warakajijwe cyane mu gihe cy’amatora, nyuma yayo habaho kudohoka ari nabyo byahaye icyuho abarashe Gen Katumba.

Gen Lokech yavuze ko hari ibintu byinshi bagiye guhita bakosora mu bijyanye n’umutekano.

Ati “Nk’urugero, abagabye kiriya gitero bamaze iminota igera kuri 55 mu gace ka Kisaasi–Kulambiro–Bukoto nyuma yacyo. Gukurikirana neza byari gutuma kiriya gitero kitabaho cyangwa se abakigabye bagakomwa mu nkokora.”

Nta n’umwe urafatwa mu bantu bane bagaragaye ku mashusho bari kuri moto bikekwa ko ari bo barashe Gen Katumba, umukobwa we n’umushoferi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version