Batangije Uburyo Bw’Ikoranabuhanga Bufasha Ba Rwiyemezamirimo Gucunga Imari Badahari

Abanyarwanda b’abahanga mu ikoranabuhanga batangaje ko bakoze uburyo umunani bw’ikoranabuhanga(applications) buzafasha ba rwiyemezamirimo, ababyeyi bafite abana biga, n’abandi…gukurikirana ibikorwa byabo bitabasabye kuba aho bibera.

Abo bahanga bo mu kigo kitwa DIRECA Technologies babwiye itangazamakuru ko basanze ari ngombwa gushyiraho ikoranabuhanga rifasha abaturage mu buryo bwa buri munsi.

Bakoresha ikoranabuhanga bita internet of things muri byinshi bakora.

Ushinzwe ubucuruzi muri kiriya kigo witwa Rudasingwa Victor Emmanuel  avuga ko buriya buryo( applications) bworoshye gukoresha, iyo ubukoresha afite icyuma(device) cyakira murandasi( internet).

- Advertisement -

Ubwo buryo batangije uko ari umunani babwise Iturize, Schooltech, Innopub, Superepair, My souvenir, Fnertech, Jobfirst na Hightaste.

Rudasingwa Victor Emmanuel( ubanza ibumuso) asobanura iby’ikoranabuhanga bahanze

Ubwitwa ITURIZE bugamije gufasha  abacuruzi gukurikirana ubucuruzi bwabo umunsi ku munsi  binyuze mu kumenya imikoreshereze y’ububiko bw’ibicuruzwa( stock), bakamenya ibyagurishijwe, ibisigaye, ibiri hafi kurangiza igihe, ibiri hafi kubora…

Umucuruzi uri kure y’aho imari ye iherereye amenya raporo y’uko akazi kagenzwe haba ku munsi, ku Cyumweru ndetse no ku kwezi.

Abazafashwa n’iri koranabuhanga ni abafite inzu z’ubucuruzi bita quincaillerie, utubari, supermarkets, papeteries n’inganda zitandukanye.

Ubundi buryo ni ubwo bise ‘ INNOPUB’.

Bufasha abanyeshuri n’abandi bose kumenyekanisha impano, udushya bahanze n’imishinga yabo.

Abahanga bakoze iri koranabuhanga bavuga ko buriya buryo buzakemura ikibazo cy’abanyeshuri bahanga udushya bakabura uko batugaragaza.

Iyo babonye uko batangaza ibyo bahanze, bibaha amahirwe yo guhura na bagenzi babo  n’abashoramari, bakabamurikira ibyo bagezeho biri mu nyungu z’iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Abarimu, abanyeshuri, abanditsi n’abashakashatsi bazafashwa mu kugurisha imishinga n’ibikorwa byabo binyuze ku ikoranabuhanga.

Abashaka gusaranganya ubumenyi nabo bazabishobora binyuze muri ubu buryo.

 Ubundi buryo bahanze ni ubwiswe My Souvenir.

 Bwakozwe hagamijwe gufasha abantu kubika mu buryo bw’ikorabuhanga ibyo bazibukirwaho cyangwa bazibukiraho inshuti, abavandimwe n’abandi bantu bafite icyo bavuze mu buzima bwabo.

Niho haturutse ijambo ‘Souvenir’.

Impamyabumenyi, amakuru y’ingenzi ya runaka yo mu buryo bw’amashusho, amajwi n’amafoto n’ibindi biri mu byo abantu bazabika binyuze muri ririya koranabuhanga.

Mu rwego rwo gufasha abapfushije gutegura imihango yo gushyingura bafatanyije n’inshuti zabo, hari uburyo(application) bise Funeraltech bumenyesha abavandimwe n’inshuti imihango yose uko iteganyijwe bakamenya uko gutanga ubuhamya bwa nyakwigendera biri bugende n’ibindi.

Izafasha kandi abagize ibyago kumenya ahari irimbi n’umwanya wagenewe gushyingurwamo, guhuza abacuruza ibintu bitandukanye bijyanye no gushyingura n’abakiliya n’ibindi.

Abadafite akazi nabo bazafashwa guhura n’abagafite bagatanga binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga bise Jobfirst.

abadafite akazi bazajya  babona imyanya ipiganirwa, gutanga imyirondoro yabo no korohereza abashaka kazi kuyibona.

Bitewe n’abakozi umukoresha akeneye, uwiyandikishije ahita agaragara ku ikoranabuhanga ko akeneye akazi, akabazwa ibisanzwe bibazwa abakeneye akazi, bikoroha mu kugapiganirwa no kukabona.

Ubundi buryo bise Hightaste.

Igamije  gufasha gukurikirana ibikorwa by’ubucuruzi birimo aho bacururiza ikawa, icyayi, restaurants n’utubari.

Irihariye kuko izafasha abakeneye icyo kunywa cyangwa kurya gutanga komande bakagera aho yakorewe yarangiye ntibategereze.

Buzanafasha mu gukurikirana uko ibikorwa by’ingenzi biri gukorwa, bigakurikiranwa na ba nyiri businesss zitanga serivisi y’ibyo kurya no kunywa, kumenya imyenda n’ibindi.

Uburyo bwiswe Schooltech buzafasha  abanyeshuri, ababyeyi, abarimu n’abayobozi gukurikirana imyigire y’abana babo biga mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye.

Izafasha ababyeyi kumenya imyigire y’abana, amanota babonye, kwishyura amafaranga y’ishuri batiriwe bajya kuri banki.

Ababyeyi bazakurikirana ibibera ku ishuri abana babo bigaho, gutanga inama batiriwe bajya ku ishuri, kubona amasomo ahabwa abana babo, kubona imikoro( homeworks) abana bahabwa ndetse n’uburyo indangamanota zabo zizuzwa.

Izafasha abayobozi b’ibigo gukurikirana uko abarimu bigisha, uko bitabira akazi no gukurikirana imyitwarire y’abanyeshuri.

Uburyo bwa munani( application) ni ubwo bise ‘Superpair.’

Buzafasha abafite ibinyabiziga, ibikoresho byo mu rugo, ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa na telefoni kubona gahunda y’uko biri gukanikwa.

Ukoresha yumvikana n’ugiye kumukorera igikoresho ibijyanye n’ibizakorwa byose, igihe bizakorerwa, abakozi bazabikora, igihe bizarangira n’ibiciro.

Uwakoresheje igikoresho binyuze kuri iriya app, abona raporo ya buri munsi y’uko igikoresho kiri gukorwa kandi iyi raporo ikaba iherekejwe n’amafoto.

Abafite ibigo bikoresha  ibinyabiziga byinshi( imodoka na moto) izabafasha kumenya uko ibikoresho byabo biri gukorwa n’igihe bizarangirira.

Rudasingwa Victor Emmanuel avuga ko  bizeye ko  imikorere n’imikoreshereze ya buriya buryo bwose yizewe.

Zikora mu buryo burinzwe kuko nta muntu utazifitiye amagambo banga( passwords) wazikoresha.

Rudasingwa avuga ko bashyizeho ziriya apps mu rwego rwo gufasha Guverinoma y’u Rwanda mu iterambere ry’imishinga y’ikoranabuhanga yiyemeje.

Yabwiye Taarifa ko ikigo cyabo cyanditse muri RDB kandi gikorana n’izindi nzego hagamijwe ko ikoranabuhanga rikomeza kuba igisubizo ku Banyarwanda bose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version