Baturutse I Burundi Batera U Rwanda Basanga Ruri Maso

Itangazo rya Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda rivuga ko mu ijoro ryacyeye hari abarwanyi bashatse gutera u Rwanda baturutse i Burundi ahitwa Giturashyamba muri Komini Mabayi ariko bakubitwa inshuro.

Rivuga ko bateye binjiriye mu murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi , mu Kagari ka Nyamuzi mu Mudugudu wa Rwamisave.

Ingabo z’u Rwanda zivuga ko bariya barwanyi basanze zabateze igico( ambush) zirabarasa hahita hagwa babiri (2) babambura imbunda zirimo n’irasa amasasu menshi icyarimwe bita machine gun, udupaki tw’amasasu( bita magazine) turindwi, grenade imwe, icyombo kimwe cyo mu bwoko bwa Motorola n’imiguru ibiri y’impuzankano z’ingabo z’u Burundi.

Kugeza ubu biravugwa ko abagabye kiriya gitero ari abarwanyi ba FLN.

- Advertisement -

Bambutse umugezi wa Ruhwa utandukanya Komini ya Mabanza mu Burundi n’Umurenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi ariko bamaze kuraswa n’ingabo z’u Rwanda basubiye mu ishyamba rya Kibiri ari n’aho bivugwa ko bashinze ibirindiro.

Binjiriya mu Murenge wa Bweyeye baturutse ahitwa Giturashyamba muri Komini Mabayi i Burundi
Bari bambutse umugezi wa Ruhwa

Ko umubano ‘wagendaga uba mwiza’ ibi bizacura iki?

Perezida Kagame aherutse kuvuga ko umubano hagati y’umuturanyi wo mu Majyepfo ari mwiza.

Yabwiye abari bitabiriye Inteko yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi ko abaturanyi b’u Rwanda( uretse umwe) bose barubaniye neza.

Kuba hari abarwanyi bava mu Burundi bakaza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bishobora gukoma mu nkokora uyu mubano mwiza wari ukiyubaka hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Ibi bishingirwa ku ngingo y’uko hari inama nyinshi zahuje abakuru b’amashami y’ubutasi bwa gisirikare mu bihugu byombi, bakemeranya ko nta barwanyi bagombye kwambuka ngo bave ku butaka bwa kimwe muri byo bajye guhungabanya ubw’ikindi.

Inama ya mbere yabereye mu murenge wa Nemba mu Karere ka Bugesera, ihuza Brig Gen Vincent Nyakarundi uyobora ubutasi bwa gisirikare bw’u Rwanda na mugenzi we uyobora ubw’u Burundi witwa Col Evariste Musaba.

Icyo gihe hari tariki 26, Kanama, 2020.

Abayobora ubutasi bwa gisirikare ku mpande zombi bigeze guhura baraganira

Ni ibiganiro kandi byitabiriwe n’Ihuriro ryagutse rishinzwe kugenzura ibikorwa by’ingabo mu Karere k’Ibiyaga bigari, EJVM (Expanded Joint Verification Mechanism) ryari riyobowe na Col Leon Malungo.

Bidatinze ni ukuvuga tariki 04, Ukwakira, 2020 hari abarwanyi 19 bafashwe n’ingabo z’u Rwanda bari ku butaka bwarwo mu Karere ka Nyaruguru.

Icyo gihe byavuzwe ko ari abo mu mutwe witwa Red Tabara.

Perezida Kagame yigeze kubwira Jeune Afrique ko umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi ari ikintu yifuza ariko ko na mugenzi we uyobora u Burundi agomba kubigiramo uruhare.

Ntibyatinze kuko tariki 04, Ukwakira, 2020 hari abarwanyi 19 bo muri Red Tabara bafatiwe muri Nyaruguru
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version