Umuvuno Wa Politiki Mpuzamahanga Ya Macron

Hari abemeza ko Emmanuel Macron afite politiki yihariye cyane ugereranyije n’abandi bamubanjirije ubwo Repubulika yiswe iya Gatanu yatangiraga mu Bufaransa itangijwe na Gen Charles de Gaulle.  Abo barimo bamwe mu basesengura uko umubano we n’ibihugu byahoze bikolonizwa n’u Bufaransa umeze ndetse n’intambwe aherutse gutera mu gutsura umubano we n’u Rwanda.

Ikindi ni uko bemeza ko iriya politiki ye ishobora kuzatuma yongera gutorerwa kuyobora u Bufaransa. Ababyemeza babishingira ku ngingo y’uko no mu Nama Nkuru  y’Ubumwe bw’u Burayi hari benshi bashigikiye politiki ye muri Afurika, Politiki ‘bita ko ivuguruye.’

Ikindi kandi baheraho bavuga ko Emmanuel Macron yazanye impinduka muri Politiki mpuzamahanga y’igihugu cye ni uburyo akora uko ashoboye ngo igihugu cye kigire uruhare mu gucyemura ibibazo biri mu Burayi ntawe kiteranyije nawe.

Hari ikinyamakuru cyo muri Hongrie kivuga ko indi turufu izafasha Emmanuel Macron kongera gutsindira kuyobora u Bufaransa muri manda itaha ari uko agiye gutangira kuba Perezida w’iriya Nama nkuru y’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi.

Azatangira imirimo ye muri Mutarama, 2022.

Uwo yasimbuye ari we Bwana Nicolas Sarkozy we yanenzwe kutabonera umuti urambye ikibazo cya Géorgie n’ibindi byari byugarije Abanyaburayi.

Itsinda ry’ububanyi n’amahanga ry’u Bufaransa ririho muri iki gihe rishimirwa ko rigizwe n’abantu bakiri bato kandi bashaka ko amateka ya politiki y’ u Bufaransa bwa mbere ya Macron ahinduka.

Iri tsinda rero hari abavuga ko rikora uko rishoboye kugira ngo isura y’u Bufaransa mu mahanga ibe nziza bityo biheshe Umukuru w’Igihugu amahirwe yo kuzongera gutorwa.

Hari inyandiko yasohotse muri Le  Monde ivuga ko nta Perezida w’u Bufaransa muri Repubulika ya Gatanu(La Ve République) wigeze agira amayeri n’ubuhanga nka Emmanuel Macron mu rwego rw’ububanyi n’amahanga.

Sarkozy niwe waherukaga ariko nawe ntiyabikoze neza kuko yaje gushyira inyungu ze imbere bituma igihugu cye kigira isura mbi mu mahanga.

Ibi yabikoze ubwo yagiranaga amasezerano na nyakwigendera Mohamar Khadaffi, aya masezerano akaba yari agamije guha Sarkozy uburyo bwo kwibonera amafaranga yo gushyira mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Muri iki gihe ari kubikurikiranwaho mu nkiko.

Uyu mugabo ariko hari abamushimira ko nawe yagerageje kubana neza na Syria na Bashar al Assad muri mwaka wa 2008 n’ubwo bwose bitarambye.

Macron we akoresha ububanyi n’amahanga nk’uburyo bwiza bwo gukura ku gihugu cye icyasha cyatewe na politiki z’ububanyi n’amahanga za bamwe mu bamubanjirije.

Afite akazi kenshi kuko abamubanjirije barimo n’aba kera nka François Mitterand, Jacques Chirac n’abandi.

Undi wigeze kuyobora u Bufaransa agakoresha ububanyi n’amahanga kugira ngo akundwe imbere mu gihugu cye ni General Charles de Gaulle.

Yirukanye Abanazi ba Hitler kandi akora k’uburyo u Bufaransa bukundwa haba mu Burayi no mu bihugu bwari bwarakolonije.

Yabaye inshuti n’abahoze bayobora ibihugu by’Afurika nka Côte D’Ivoire witwaga Félix Houphouët-Boigny, Léopold Sédar Senghor wayoboraga Senegal, Mathieu Kérékou wa Benin n’abandi.

Politiki ye hamwe n’iz’abandi bamukurikiye nizo ziswe ‘ La Françafrique’.

Macron arihariye…

Emmanuel Macron afite uburyo avugamo imirongo ye ya politiki mpuzamahanga bwihariye.

Iyo ari kubwira abanyamahanga, akoresha imvugo ituma n’Abafaransa bumva ko ari bo ari kubwira.

Ibi birahinduka iyo ari kubwira Abafaransa kuko nabwo imbwirwaruhame ye iba iteguye k’uburyo n’abanyamahanga bumva ko abitayeho.

Ibi byagaragaye ubwo yagiraga icyo avuga ku midugararo iherutse mu gihugu cye yatewe n’ubwicanyi bwakorewe umwarimu w’amateka, bukozwe n’intagondwa igendera ku mahame akomeye ya kisilamu.

Icyo gihe yirinze ko hari igihugu cy’Abayisilamu cyamwitwaramo umwikomo.

Macron yavuze ko uwakoze biriya atabikoze mu izina rya Islam ahubwo ko yabikoze mu izina ry’abiyita bo, kandi bagendera ku buhezanguni.

Iyi politiki mpuzamahanga ya Macron niyo yatumye atsinda uwo bari bahanganye mu matora y’Umukuru w’igihugu ari we Madamu Marine Le Pen.

Muri biriya bihe kandi imbwirwaruhame ze zirinze kwerekana ko u Bufaransa bushyigikiye cyangwa budashyigikiye politiki ya Donald Trump ndetse akoresha n’iyi turufu mu mpaka zaranze ikiswe Brexit.

Politiki ye yatangiye kuyitangaza ubwo yabwiraga abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Sorbonne ijambo mu mwaka wa 2017.

Ni ijambo abiga ibya Politiki mpuzamahanga bavuga ko rufata impande zombi ni ukuvuga uruhande rw’abanyapolitiki bagitsimbaraye ku byahise( bita conservatives) n’abanyapolitiki bashaka impinduka zishingiye ku biriho muri iki gihe( bita progressists).

Undi mwihariko wa Macron ni uko yamenye ko burya ‘ifuni ibagara ubucuti ari akarenge.’

Akora uko ashoboye akajya guhura n’umuyobozi bamwe mu bategetsi b’u Bufaransa batari gupfa gusura, urugero rwa Le Monde akaba ari Donald Trump wahoze ayobora Amerika.

Ibi bituma abadafite ibitekerezo bya Politiki bisa n’ibye basigara inyuma, ntibashobore kumuhiga kuri iyi ngingo.

N’ubwo Trump yaje kumutererana akavana igihugu cye mu masezerano yo kurengera ibidukikije yasinyiwe i Paris, ariko Macron we yari yashyize mu bikorwa politiki ye y’ububanyi n’amahanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version