Bavana Imyanda Y’Ibyuma Mu Mahanga Bakayizana Mu Rwanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA, gitangaza ko kitazemera ko u Rwanda ruhinduka ikimpoteri cy’ibyuma bituruka hanze, bizanywe ngo binagurwe bikorwemo ibindi bikoresho. Ni nyuma y’uko gifashe amakamyo 12 arimo ibyuma bivuye mu Congo-Kinshasa.

REMA ivuga ko kubizana bifite inzira bicishwamo, ko abazashaka kubizana mu buryo budafututse bazajya basubizwa iyo baturutse.

Ibi REMA ibitangaje nyuma yo gufata amakamyo 12 yari atwaye ibyuma byakoze( bita inyuma) abizanye mu Rwanda ngo bizanagurwe,(re-cycling).

Ziriya kamyo zahise zisubizwa iyo zaturutse nk’uko The New Times ibitangaza

- Kwmamaza -

Patrick Muhoza ushinzwe kureba niba amategeko agenga kurengera ibidukikije akurikizwa no mu bihugu bukorana n’u Rwanda( International Obligations) avuga ko hari amasezerano mpuzamahanga yiswe Basel Convention ateganya uko ibihugu bigomba kubahiriza inagurwa ry’ibikoresho byakoreshejwe mbere.

Muri Masezerano yiswe Basel Convention yarimo ko ibihugu bitagombye kwimurira imyanda yabyo mu kindi gihugu, ngo ive mu bihugu bikize ijye kumenwa mu bihugu bikennye.

Ibihugu byasinye amasezerano yiswe Basel Convention

Ni amasezerano yasinywe mu mwaka wa 1989 atangira kubahirizwa mu mwaka wa 1992.

U Rwanda rwayashyizemo umukono mu mwaka wa 2004.

Intego nkuru yayo ni ukurinda ko umuntu ahumanywa n’imyanda ikomoka ku byuma byakoreshejwe, plastique n’ibindi bikoresho bitabora kandi byifitemo ibinyabutabire bihumanya.

Muhoza avuga ko hari ibyo igihugu cyohereje kiba kigmba kubahiriza mbere y’uko cyohereza mu kindi gihugu ibintu runaka byakoreshejwe.

Avuga ko REMA iba igomba kumenyeshwa iby’uko hari ibintu runaka byakoreshejwe mu gihugu runaka, bigiye koherezwa mu Rwanda.

Ati: “ Nibatagenda gutyo, ibyo tuzajya dufata tuzajya dusaba ko bisubizwa iyo byavanywe.”

Bisa n’aho REMA idashaka ko u Rwanda ruhinduka ikimpoteri cy’imyanda ituruka i mahanga.

Ku ruhande, avuga ko uwashaka kuzana ibyuma cyangwa ibindi bikoresho byakozwe, akabizana mu Rwanda hari ibyo aba agomba kuvugana ho na REMA kugira ngo herebwe niba nta ngaruka bizagira ku batuye u Rwanda.

Umwe mu bashoferi baherutse gufatwa atwaye ikamyo irimo biriya byuma witwa Jean Pierre Hitimana yavuze ko yari amaze igihe abikora ariko ko atari azi ko bitemewe na REMA .

Undi witwa Pacifique Nzabonimana we ngo yari amaze imyaka itanu abizana mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version