Ibyabaye Kugeza Umunyarwanda ‘Yishe’ Umupadiri Wari Umucumbikiye Mu Bufaransa

Ku wa Mbere nibwo byamenyekanye ko umunyarwanda Emmanuel Abayisenga w’imyaka 40, yemeye ko yishe Padiri Olivier Maire w’imyaka 60 wari umucumbikiye mu gace ka Vendée, mu burengerazuba bw’u Bufaransa.

Yahise yishyikiriza abajandarume, ubu arimo gukorwaho iperereza ku cyaha cy’ubwicanyi bukozwe ku bushake.

Kuri uyu wa Kabiri Umushinjacyaha Emmanuelle Lepissier yatangaje ko isuzuma ryakorewe umurambo ryerekanye ko Padiri Maire yari afite ibiguma bitandatu ku mutwe, bigaragara ko hari ikintu gikomeye yakubiswe.

Ati “Ibyo bikomere byageze ku bwonko bituma aviramo imbere n’inyuma, biza gutera urupfu.”

- Kwmamaza -

Ntabwo ariko babashije kugaragaza ikintu yakubiswe icyo aricyo.

Uko yageze mu Bufaransa

Ikinyamakuru La Croix kigaragaza ko Abayisenga yavutse mu 1981, mu muryango w’abana 12 mu Karere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 afite imyaka 13. Hari amakuru ko Se yaje gucirwa urubanza n’Inkiko Gacaca, ndetse ko na Nyirarume yakatiwe gufungwa burundu.

Ku myaka myaka 24 ngo yinjiye mu gipolisi akorera i Gitarama. Hari amakuru ko yaje gutoroka ubwo yakorwagaho iperereza akekwaho kwiba moto, abanza guca muri Malawi – ndetse naho yavuyeyo yibye.

Abayisenga yagiye mu Bufaransa mu 2012, atangira gusaba ubuhungiro ariko arabwimwa. Mu 2015 byemejwe ko ntabwo azabona, ndetse ko atagomba kubijuririra.

Yahise atangira kujya mu miryango ya gikirisitu gatolika.

Ikinyamakuru Le Figaro cyatangaje ko mu myaka itatu yari amaze muri diyosezi ya Nantes, Abayisenga yashakaga kuba umwe mu babwirizabutumwa mu mpunzi ndetse atangira kubyitoza.

Byatumye mu 2016 hamwe n’itsinda riturutse i Nantes, ajya i Roma kwa Papa mu bikorwa bijyanye n’ubuzima bw’abantu bugarijwe n’ibibazo bitandukanye muri sosiyete, byateguwe n’umuryango Fratello.

Yahuye na Papa Francis, ari nabwo yafashwe ifoto ibagaragaza baramukanya.

Abayisenga hamwe na Papa Francis

Mu 2018 Abayisenga yaje kwinjira mu bakorerabushake mu kwita kuri cathédrale ye Nantes. Ni we wagombaga kugenzura ko inzugi zayo zose zifunze nijoro.

Mu 2019 yaje kwakirwa n’abihayimana b’aba Montfortains bayoborwaga na Padiri Maire akekwaho kwica, aba ariho atangira kuba.

Ibyemezo bimwirukana mu Bufaransa

Minisitiri w’Umutekano Gérald Darmanin yatangaje ko nyuma yo kwimwa ubuhunzi, Abayisenga yafatiwe ibyemezo bitatu bimwirukana mu Bufaransa, ariko bibiri byafashwe na perefe wa Loire-Atlantique byateshejwe agaciro n’inkiko.

Mu Ugushyingo 2019 yaje gusabwa kuva mu Bufaransa mu cyemezo cya gatatu, ariko arakijuririra.

Urukiko rwari rutaratangaza icyemezo cya nyuma, gusa icyashobokaga cyane ni uko yagombaga gusubizwa mu Rwanda. Ni ibintu ngo atabashaga kwakira bijyanye n’uburyo yavuye mu gihugu.

Yaje gutwika cathedrale

Mu gihe hari hagitegerejwe icyemezo cya nyuma, muri Nyakanga 2020 byasakaye ko Cathedrale ya Nantes yahiye.

Mu iperereza byaje kugaragara ko Abayisenga ari we wasohotsemo bwa nyuma, bityo aba nimero ya mbere mu bakekwaho uruhare mu kuyitwika.

Ntiyatindiganyije yemeye ko yabikoze, ariko impamvu zabimuteye ntizajya ahabona kubera ko urubanza rwari rutaraba. Hibazwa niba yarabikoze ashaka impamvu zatuma aba agumye mu Bufaransa, nubwo yaba ari muri gereza.

Yahise atabwa muri yombi, afungwa by’agateganyo guhera ku wa 20 Nyakanga 2020.

Yaje kurekurwa by’agateganyo

Ku wa 31 Gicurasi 2021 Abayisenga yafunguwe by’agateganyo, ni ukuvuga ko yari amaze amezi icumi muri gereza.

Mu mategeko y’u Bufaransa biteganywa ko iyo umuntu yakoze icyaha gisanzwe, igihe cyo gufungwa by’agateganyo mbere yo kuburanishwa kitagomba kurenga umwaka umwe.

Buri mezi ane kandi umucamanza agomba kongera gusuzuma niba igihe cyo gufungwa by’agateganyo gikomeza cyangwa kigakurwaho.

Icyashobokaga kuri Abayisenga bijyanye n’igihe yari amaze muri gereza kwari ukumurekura, ahubwo agategekwa ahantu agomba kuba ku buryo akenewe yahita aboneka.

Yarafunguwe, ategekwa kuguma muri wa muryango w’abihayimana muri Vendée.

Hatangiye ibibazo byo mu mutwe

Umushinjacyaha wungirije w’agace ka Roche-sur-Yon, yavuze ko ku wa 20 Kamena 2021 Padiri Olivier Maire uyobora urwo rugo rw’Abihayimana, yahamagaye abajandarume abamenyesha ko Abayisenga ashaka kuhava.

Hari nyuma y’ibyumweru bitatu arekuwe.

Byaketswe ko afite uburwayi bwo mu mutwe, ajyanwa mu bitaro bya Georges Mazurelle de La Roche-sur-Yon, agumayo kugeza ku wa 29 Nyakanga 2021.

Agisezererwa yasubijwe muri rwa rugo, nyuma y’ibyumweru bibiri atashye ahita yica umupadiri wari umucumbikiye, ndetse yemera icyaha.

Yari yategetswe kujya yitaba Polisi buri minsi 14 mu gihe urubanza ku gutwika Cathedrale rwari kuzaba mu 2022 nk’uko La Croix ibivuga.

Mu gihe ibyo bitarasobanuka, hiyongereyeho icyaha cyo kwica umupadiri.

Ubugiraneza bw’inkware bwayigonze ijosi

Mu gihe cyose inzira zo kumwirukana mu Bufaransa zari zikigeragezwa, ikinyamakuru Valeurs Actuelles cyatangaje ko Abayisenga yakingiwe ikibaba cyane n’abihayimana bo muri diyosezi ya Nantes.

Ni nabo bamufashije mu gihe kirekire gusaba ko viza ye yakongererwa igihe, kugeza banamucumbikiye.

Kwica uyu mupadiri byazamuye umwuka mubi mu gihugu, umunyapolitiki Marine Le Pen aza kwibaza ukuntu umunyamahanga yatwitse Cathédrale ntiyirukanwe mu gihugu, kugeza ubwo anica umupadiri.

 https://twitter.com/MLP_officiel/status/1424676532476432385

Minisitiri w’Ubutabera mu Bufaransa, Eric Dupond-Moretti, yavuze ko icyemezo cya nyuma cyirukana Abayisenga mu Bufaransa cyari kitarashyirwa mu bikorwa, bitari ukumudebekera ahubwo ari ukubera impamvu z’ubutabera.

Byose ngo bijyanye n’uko yari afite ibyaha agomba kubanza kuburana ho.

Ati “Abarimo kwamagana ibi bari kuvuga ko habaye umuco wo kudahana iyo bamenya ko uwakekwagaho icyaha yirukanywe mu gihugu ntaburanishwe, mu gihe nta cyizere cyari gihari ko igihano yazakatirwa yakirangiriza mu gihugu cye.”

Mu gihe Abafaransa bari mu kiriyo, Umushinjacyaha Emmanuelle Lepissier yemeje ko abagenzacyaha basanze bidakwiye ko Abayisenga aguma muri gereza “bijyanye n’imiterere y’ubuzima bwe” bwo mu mutwe.

Yahise ajyanwa mu bitaro aho arimo kuvurirwa, ubu ntakiri muri gereza.

Amaso ahanzwe icyemezo kizafatwa ku buryozwacyaha bwa Abayisenga, mu gihe hakomeje kugaragazwa ko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Uyu mupadiri yishwe akubiswe ikintu mu mutwe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version