‘Bavuga Ko’ Bafitanye Isano Na Perezida Kagame Bakarenganya Abaturage, Baramutegereza Ngo Babone Gukemura Ibibazo…

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Kagame amaze gukorera mu Ntara y’Amajyepfo abaturage bamwakiranye ubwuzu bamwereka ko bari bamukumbuye.

Ni mu gihe kuko yahaherukaga ubwo yiyamamazaga mu mwaka wa 2017.

Aho ahagerereye  Meya w’Aka karere witwa Valens Habarurema yamuhaye ikaze ariko amubwira ko Akarere ke gakeneye byinshi birimo n’Ikigo cy’imyuga kiri ku rwego rwa Kaminuza.

N’ubwo ishuri nk’iryo ari ryiza mu kuzamura ubumenyi bw’urubyiruko mu by’imyuga, ariko ubusanzwe si ngombwa ko ikintu nk’icyo kibazwa Umukuru w’igihugu ahubwo inzego zo mu Karere zakorana bikagezwa ku bikorera hakarebwa icyakorwa ngo riboneke bitabaye ngombwa ko bisabwa Umukuru w’u Rwanda.

- Advertisement -

Ubufatanye hagati y’abikorera ku giti cyabo na Leta( ni ukuvuga inzego z’ibanze kugeza ku Ntara) bugira akamaro mu nzego nyinshi harimo n’iyo ngingo yo kubaka ishuri ry’icyitegererezo mu by’imyuga.

Perezida Kagame akiri muri Ruhango kandi hari umuturage wamubwiye ko yarenganyijwe n’umuntu wavugaga ko ari mubyara we, uwo akaba yitwa Eugene Mutangana.

Uyu Mutangana Eugene ngo akora muri RDB.

Umuturage yabwiye Perezida Kagame ko uwo Mutangana yabonye ikibanza kirimo inzu, aracyigarurira ashyigikiwe n’umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel Kananga ariko wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru( retirement).

Perezida Kagame yatangajwe no kumva ko hari uwo mu muryango we atari azi, avuga ko agiye kuzakirikirana akamenya uwo muntu n’icyo kibazo cyigakemuka.

Uko byaba bimeze kose, igikomeye ni ukwitwaza ko ufitanye isano n’umuntu ukomeye mu gihugu, noneho akaba ari n’Umukuru w’igihugu, hanyuma ugahemukira umuturage.

Kuri Perezida Kagame umuturage aruta ibindi byose.

Ni nayo mpamvu yahise agishinga undi musirikare kugira ngo agikurikirane ariko nawe avuga ko azakikurikiranira.

Perezida Kagame avuye muri Ruhango, yahise ajya mu Karere ka Huye aho yaganiriye n’abavuga rikijyana.

N’ubwo nta makuru arambuye kubyo baganiriye ariko ntibabuze kugaruka ku bibazo yamenye bifitwe n’abahatuye.

Icyakora video imwe yacishijwe kuri Twitter  y’urubuga rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu yerekanye Perezida Kagame abwira abari baje kumutega amatwi ko burya kugira isoni cyangwa ipfunwe nabyo bigira akamaro.

Yababwiye ko kugira ipfunwe ry’ibyo runaka yakoze bitarimo ubupfura, bijya bizana impinduka mu mikorere ye.

Perezida Kagame yavuze ko iryo pfunwe rituma umuntu abona ko ibyo yakoraga bitari bikwiye, bityo akagira ibyo agorora.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo yarangije urugendo yakoreraga mu Ntara y’Amajyepfo arurangiriza mu Karere ka Nyamagabe.

Kubera ko ashinzwe imibereho myiza no gutekana kw’Abanyarwanda muri rusange, Perezida Kagame yabanje gusura umubyeyi ugeze mu zabukuru Rachel Nyiramandwa, aramuganiriza ndetse  uyu mubyeyi mukuru amubwira ko kera abandi batware bakubitaga abantu inkoni ariko we ko yakamiye abaturage be ubu bakaba bafite inka, banywa amata.

Yakomereje kuri Stade ya Nyagisenyi aho yasanze abaturage bamutegereje ari benshi.

Nyuma yo kubagezaho ijambo rye, abaturage nabo bamubwiye ibibazo byabo.

Umuturage witwa Janvier Tuyishime yabwiye Perezida ikibazo cy’uko urubanza baburanye n’umuntu wabambuye, baramutsinda ariko abatsinzwe banga gushyira mu bikorwa umwanzuro w’urukiko.

Uyu muturage yari yavuye i Rusizi kandi Perezida Kagame yifuzaga ko uwo muturage adataha adahawe igisubizo.

Perezida Kagame yabwiye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’izindi nzego ko ari bo barangarana umuturage kandi bagombye gukorana n’izindi nzego bakamukemurira ikibazo bidasabye gutegereza ko ari we bazabibwira.

Byagaragaye ko Gatabazi yari azi ikibazo …

Umuturage yaje kugeza ubwo abwira Perezida Kagame ko ikibazo cyamuvanye i Rusizi akakizana muri Nyamagabe na Minisitiri Gatabazi yari akizi.

Ikibazo cy’umuturage w’i Rusizi ngo Gatabazi yari akizi

Perezida Kagame abajijje Gatabazi niba icyo kibazo akizi, undi yasubije ko akizi ariko ngo ‘enforcement’ igiye gukorwa ari ugufata uwo muntu wambuye abaturage kugira ngo abishyure.

Umukuru w’u Rwanda yamubajije impamvu ubu ari bwo bagiye kubikora nk’aho aribyo bakibimenya.

Mu gisubizo gisa no kumwikiza, Gatabazi ati: “ Ngira ngo turabyumvise kandi bigomba gukosoka…”

Perezida Kagame ati “ Reba ukuntu muruhanya…Igihe twahereye…Ubuse  muragira ngo njye mbigire nte?

Minisitiri Gatabazi yageze aho avuga ko nta bisobanuro yabona…

Na Meya wa Nyanza nawe yaje kubura icyo asubiza Umukuru w’Igihugu ubwo umuturage yavugaga ko hari umuntu wamurenganyije ariko akaba akidegembya.

Mu magambo avunaguye iyi niyo shusho y’uko uruzinduko rwa Perezida Kagame rwagenze mu Turere dutatu tw’Intara y’Amajyepfo yasuye.

Biteganyijwe ko azasura n’Intara y’i Burengerazuba mu Turere twa Nyamasheke, Rusizi na Rutsiro.

Ni ukwitega icyo abayobozi b’utu turere bazamusubiza ku bibazo azaba yagejejweho n’abaturage kuko akensho baba babona ko ari we WENYINE wabatabara.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version