Bavuye Mu Bukwe Barashimutwa

Mu gace kitwa Zamfara muri Nigeria, abantu 29 bari bavuye mu bukwe batashye bahura n’abantu babateze igico barabashimuta.

Nyuma y’Ibyumweru bibiri, nibwo barekuwe abantu batakambye ariko biranga. Kuwa Kane taliki 23, Kamena, 2022 nibwo barekuwe nyuma y’uko hishyuwe  €46.000.

Nigeria ni kimwe mu bihugu by’Afurika bibamo ba rushimusi bakomeye kurusha ibindi.

Akenshi bikorwa n’abagizi ba nabi baba bashaka amafaranga y’incungu ngo abafashwe barekurwe.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2014 hari abakobwa bigaga ahitwa Chibok bashimuswe n’abarwanyi ba Boko Haram ariko baza kurekurwa nyuma y’igihe kirekire.

Hagati aho abantu b’ingeri zitandukanye ku isi bamaganye ishimutwa ryabo ariko ba rushimusi babanza kwanga kubarekura.

Zamfara ni imwe mu Ntara nyinshi za Nigeria. Iherereye mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’iki gihugu.

Umurwa mukuru w’iyi Ntara ni Gusau. Ituwe cyane n’abo mu bwoko bw’aba Haoussa ndetse n’abitwa Fulani.

Intara ya Zamfara

Ibarura rwo mu mwaka wa 2006 rivuga ko Leta ya Zamfara yari ituwe n’abaturage 9,278,873.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version