Bayobozi Mwibuke Amazina Y’Ababyeyi B’Abavugwa Muri Raporo Mutanga Ku Byaha- RIB

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rugira inama abayobozi mu nzego z’ibanze ko mu gihe cyo gutanga raporo ku cyaha runaka cyakorewe aho bayobora, buri gihe bagomba kujya bibuka kwandika amazina y’ababyeyi b’abakekwa ndetse n’amazina y’ababyeyi b’ababahohotewe.

Impamvu ni uko abantu bashobora kwitiranwa amazina yombi, ariko ngo ntibishoboka ko n’ababyeyi babo bakwitiranwa neza neza.

Byavugiwe mu bukangurambaga uru rwego ruri rukorera mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyepfo.

Umwe mu bagenzacyaha yabwiye abayobozi bari baje kumva izo nama ko hari ubwo abantu bahuza amazina ndetse n’italiki y’amavuko ndetse n’aho bavukiye.

Ati: “ Twese dushobora kuvukira taliki 24, Ukwakira, mu mwaka runaka, twese tukavuka saa sita z’ijoro, twese tukavukira mu Kagari kamwe, Umurenge umwe ndetse no mu Mudugudu umwe. Ikizadutandukanya ni uko umwe azaba ari umuhungu wa runaka, undi akaba umuhungu wa runaka na runaka.”

Abo bayobozi babwiwe ko akenshi icyaha cy’ihohoterwa kidahutiraho ahubwo kigira ibindi byakibanjirije bityo ngo mu gutanga raporo, umuyobozi agomba kureba niba nta yandi makuru ajyanye n’ibyo byabanjirije icyaha nyirizina agomba gishyira muri raporo ye.

Umwe mu bayobozi bitabiriye aya mahugurwa ya RIB witwa Epimaque Munyakazi akaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba avuga ko amahugurwa bahawe yabongerereye ubumenyi mu gutegura inyandiko ivuga uko icyaha cyakozwe kugira ngo izafashe abagenzacyaha mu gihe gikwiye.

Ashima ko RIB ikomeje kubegera ikabagira inama mu kwirinda ibyaha by’ingeri zitandukanye harimo n’inama yigeze kubagira mu kwirinda ibyaha bigendana no kwangiza ibidukikije kuko mu Murenge we  hakunze gukorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Munyakazi yabwiye itangazamakuru ko amahugurwa bahawe n’abakozi ba RIB atazaba amasigarakicaro ahubwo bazajya bayageza ku bandi buri wa Kabiri mbere y’uko Inteko z’abaturage zitangira.

Ibyo ngo bizatangirira ku Mudugudu ariko bikomereze no ku rwego rw’Akagari n’urw’Umurenge.

Ubugenzacyaha buri mu bukangurambaga bugenewe abayobozi ku mikorerwe inoze ya raporo ku byaha byakorewe aho bayobora.

Ni gahunda yatangijwe mu mwaka wa 2022.

Ku ikubitiro bwakorewe mu Ntara Y’Uburasirazuba mu Karere ka Bugesera, Akarere ka Kayonza, Akarere ka Rwamagana n’Akarere ka Ngoma.

Muri iyo Ntara hahuguwe abayobozi mu nzego zitandukanye bagera ku 2,200.

Mu guhitamo uturere two guhuguramo abayobozi, RIB ishingira ku mibare yerekana uko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa irindi iba ihagaze muri ako gace mu gihe runaka.

Mu Ntara y’Amajyepfo uturere basanganye iyi mibare myinshi ni dutanu twavuzwe haruguru.

Utwo ni Nyanza, Gisagara, Ruhango, Muhanga na Kamonyi.

Intego ya RIB  ni ukuganira n’abo bayobozi bakungurana ubumenyi, bagahugurana, hagamijwe kunoza imikoranire mu nyungu z’umuturage.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version