Gitifu W’Akagari Muri Nyamasheke ‘Aravugwaho’ Imyitwarire Idahwitse

Abaturage bo mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Nyamasheke babwiye Taarifa ko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari kabo witwa Elias Ntihemuka yandavura kandi akabima serivisi nziza. Bavuga ko abima serivisi ndetse hari n’amafoto ye twabonye uyu muyobozi yarakomerekejwe no kugwa kuri moto kubera isindwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka Kagari ngo amaze imyaka igera cyangwa irenga itanu akayobora.

Umwe mu bagatuye utashatse ko dutangaza amazina ye yagize ati: “ Birababaje kubona Umuyobozi wagombye kutubera urugero ari we wandavura, agakomereka ari kuri moto yasinze. Ikindi ni uko kuba ataduha serivisi nziza ni ikintu cyo kugawa.”

Nk’uko amafoto Taarifa ifite abyerekana, uriya muyobozi ubwo yakoraga impanuka ari kuri moto, yakomeretse ku gahanga.

- Advertisement -

Nyuma yo gukomereka yagiye  ku kigo nderabuzima  cya Gatare kiri mu  Murenge wa Macuba, agezeyo ngo atera rwaserera mu baganga ngo batinze kumwakira.

Uyu muyobozi ayobira akagari ko muri Karambi ariko yakoreye impanuka muri Macuba mu Kagari ka Gatare 

Ibi we yabihakanye ariko inzego z’aba izo ku rwego rw’Umurenge wa Karambi n’iz’ikigo nderabuzima cya Gatare muri Macuba zabyemeje!

Ku kibazo cyo kudaha abaturage serivisi zinoze, bamwe  mu baturage baherutse kubibwira abakozi bo mu rwego  rw’Umuvunyi bari baje kubasura.

Nyuma yo kumva uko ibintu bimeze, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi witwa Emmanuel Uwizeyimana yandikiye uw’Akagari ka Kabuga Elias Ntihemuka amusaba ibisobanuro ku byo abaturage bamuvugagaho.

Si Urwego rw’Umuvunyi rwonyine rwaregewe n’abaturage ko uriya muyobozi abasuzugura kuko na mbere gato hari itsinda ryoherejwe n’Umurenge ngo rijye kumva ibibazo by’abaturage bo muri kariya kagari naryo baribwira ko uriya muyobozi adashobotse.

Iri tsinda ryari rigizwe n’ubuyobozi bushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo mu rwego rw’Umurenge na DASSO ryagiye kuganira n’abaturage barigezaho iby’uko umuyobozi wabo abima serivisi

Mu ibaruwa dufitiye kopi, hagaragaramo ibika aho Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi yandikiye uriya muyobozi w’Akagari amusabaho ubusobanuro kuri kiriya kibazo, undi aho kubutanga ngo amusubiza kuri WhatsApp ‘amagambo arimo agasuzuguro.’

Mudugudu,  kwa muganga no ku Murenge nabo bemeranya n’abaturage…

Taarifa yabajije umwe mu bayobozi b’umwe mu midugudu igize Akagari ka Kabuga niba ibyo abaturage batubwiye k’umuyobozi w’Akagari kabo hari icyo abiziho atubwira ko ahubwo hari byinshi batatubwiye.

Yavuze ko Komite z’Imidugudu zagowe kuko uriya muyobozi atabumva.

Ngo iyo hagize umuturage cyangwa umuyobozi igira icyo avuga ku bibazo by’abaturage aramutwama.

Ati: “ Ubu ibi nkubwira mbihagazeho nawe niyo yaba ahari nabimubwira. Mu by’ukuri nta mutekano dufite, ntawamenya icyo yitwaje.”

Mudugudu yatubwiye ko nawe yumvise iby’uko umuyobozi we yateje rwaserera kwa muganga ariko ngo hashize igihe.

Ku byerekeye guteza rwaserera mu kwa muganga, umwe mu baganga bo ku kigo nderabuzima cya Gatare yatubwiye ko uriya munyamabanga nshingwabikorwa yaciye imyenda y’abaganga( amataburiya) ubwo yari ajyanye umugore we kwa muganga ndetse nawe ubwe bakomeretse kubera impanuka.

Ati: “ Nibyo rwose ibyo byarabaye kandi ndetse abo baganga babigejeje ku nzego ziza kubikurikirana. Nari mpari.”

Byabaye ahagana saa yine z’ijoro, ubwo uriya muyobozi n’umugore we bavaga muri Macuba batashye muri Karambi.

Icyo gihe yabajijwe icyamuteye iriya myitwarire  Elias Ntihemuka avuga ko yabitewe n’ihahamuka kubera ko umugore we wari wakomeretse.

Abaforomo babiri nibo yaciriye imyenda nk’uko amakuru twavanye mu  bakora mu Kigo nderabuzima cya Gatare mu Murenge wa Macuba abyemeza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi witwa Emmanuel Uwizeyimana yabwiye Taarifa ko koko hari abaturage bavuga ko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari kabo atabaha serivisi nziza.

Avuga ko kwitwara kuriya bidakwiye kuko ‘umuturage ari we ugomba kuba ku isonga.’.

Iyi ngo niyo mpamvu yatumye amwandikira amusaba ibisobanuro kuri kiriya kibazo.

Ngo hari ubutumwa burimo agasuzuguro yahaye Umuyobozi we
Umurenge wanditse ibaruwa imumenyesha ko yitwara nabi bugenera izindi nzego Kopi

Uwizeyimana avuga ko n’ubwo uriya muyobozi yamuhaye ubutumwa kuri WhatsaApp bugaragaramo agasuzuguro, ngo ntiyahita aca urubanza kuko agomba gutegereza niba uriya muyobozi azasubiza mu buryo bugenwa n’amategeko  ibaruwa yandikiwe n’ubuyobozi bumukuriye.

Hari ubyihishe inyuma…

Elias Ntihemuka avuga ko ibimuvugwaho bitigeze biba, ahubwo ngo hari ubyihishe inyuma.

Ku byerekeye iby’uko yahohoteye abaforomo batinze kumuvura, ngo ni ikibazo cyahawe umuti kuko ngo RIB yasanze nta cyaha kibirimo. Ngo niyo mpamvu atafunzwe.

Nawe yemeza ko ibyo yakoze kiriya gihe byagaragaye ko byatewe n’akababaro kuko bari batinze kwakira umugore we.

Ku ngingo y’uko adaha serivisi nziza abaturage, yavuze ko hari abantu atatubwiye abo ari bo bamubeshyera.

Ati: “ Ibyo bavuga sibyo [completely]. Nta na kimwe muri ibyo byose cyabaye. Ntabwo nzi uko nabivugaho ariko byose biba bifite icyo bigendereye.”

Kuba yarandikiwe ibaruwa ivuga ko yasuzuguye umuyobozi we, Elias Ntihemuka yatubwiye ko azayisubiza kuko hakiri kare. Ngo afite iminsi itanu yo kuba yayisubije.

Iriya baruwa yanditswe taliki 03, Werurwe, 2022.

Kuba mu nzego z’ibanze abaturage badahabwa serivisi nziza si ibya none…

Mu kiganiro yahaye Radio Rwanda kuri uyu wa 21, Kanama, 2021, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yavuze ko Umunyarwanda ari uw’igitinyiro, ko agomba kubahwa ntahohoterwe n’abayobozi.

Ku rundi ruhande ariko, ibyo Gatabazi avuga hari aho abaturage bo bavuga ko kwitwara nabi kw’abayobozi ari ntandaro y’ibibazo byose biba mu nzego z’ibanze.

Hari umuturage uherutse kubwira Taarifa ko kuba hari abayobozi bitwara nabi,  bagahohotera n’abaturage ari byo bituma abaturage babaho nabi.

Ndetse ngo hari n’ubwo bamwe mu baturage batakaza ubunyangamugayo bakaba bahohotera ababayobora nk’uko biherutse kuba harya no hino mu Rwanda.

 Inkuru zanditswe mu myaka mike ishize zashyize mu majwi bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bakubise abaturage bamwe bajyanwa mu nkiko.

Hashize amezi macye Taarifa itanze ingero z’abayobozi [biganjemo ba gitifu b’imirenge] bavuzweho guhohotera abaturage.

Ingero twatanze icyo gihe ni izagaragaye mu turere dutandatu ari two:

-Karongi

-Nyaruguru

-Huye

-Kicukiro

-Musanze

-na Bugesera

Ingero zatanzwe icyo gihe zerekanaga ko bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bahohotera abaturage kubera impamvu zitandukanye.

Zimwe zirimo kuba hari abaturage basuzugura abayobozi,  bakananirwa kubyihanganira bagakoresha imbaraga zirimo n’izihutaza abaturage, abandi bakabiterwa n’imico mibi bakuranye.

Mu ngero nke ziheruka, twavuga mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza aho abaturage baherutse kubwira Taarifa ko hari abashumba baboneshereza, hagira ukoma agakubitwa.

Ngo iyo baregeye ubuyobozi bubirenza ingohe.

Mu murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge n’aho haherutse kuvugwa inkuru y’uko hari abo mu irondo ry’umwuga bakubitiye  umuturage mu muhanda.

Mu mugudugu wa Rubona, Akagari ka Rwisirabo, Mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, haherutse kuvugwa Umukuru w’umudugudu washyizeho bariyeri irinzwe n’abasore bafite inkoni bakumira abaturage ngo ntibajye kuvoma kuko ari ‘Guma mu Rugo.’

Hari abanyamakuru bagiye kumva ikibazo cy’abo baturage barahakubitirwa.

Mu Karere ka Gisagara higeze kuvugwa umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze wakubise umwana w’imyaka 15 biza kumuviramo urupfu.

Uwo mwana yitwaga Musabyemahoro Etiènne.

Bisa n’aho nta Karere k’u Rwanda hatarumvikana inkuru y’umuyobozi wahohoteye umuturage mu buryo runaka!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version